Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa LONI arahamagarira Isi kwigira ku Rwanda

Jan Eliasson asuhuzanya na Hon Mukabalisa Donatille

Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye, Jan Eliasson yavuze ko u Rwanda ari iguhugu kigeze aheza mu bumwe n’ubwiyunge bityo ko isi yose ikwiye kuza kwigira kuri iyo ntambwe ikomeye.

Jan Eliasson ni we wungirije umunyamabanga mukuru wa LONI Ban Kimoon. Eliasson ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda kuva kuri uyu wa 31 Ukwakira 2016.

Kuri uyu wa kabiri tariki 01 Ugushyingo 2016, Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda Nyakubahwa Mukabalisa Donatille yakiriye mu biro bye Jan Eliasson Baganira ku bijyanye n’intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bumwe n’ubwiyunge.

Jan Eliasson yavuze ko u Rwanda rugeze ku ntambwe ndende mu bumwe n’ubwiyunge ndetse anahamagarira Isi kwigira kuri iyo ntambwe ikomeye u Rwanda rwateye.

Kuri uyu wa 31 Ukwakira, Jan Eliasson yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi ahavugira ijambo rigaragaza integer nke LONI yagize mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Uku ni ugutsindwa gukomeye k’umuryango w’abibumbye, ni ugutsindwa gukomeye.’’

Yavuze ko atabura gushimira abanyarwanda bishyize hamwe bakunga ubumwe nyuma ya Jenoside bakirinda kwihorera. Ati: “Ndifuza no gukoresha uyu mwanya ngo nshimire Abanyarwanda, bishyize hamwe nyuma y’ibi. Imitekerereze ya muntu rimwe na rimwe iba ku guhora nyuma yo gusanga abana, papa cyangwa mama bishwe,’’

Eliasson yavuze ko u Rwanda rushya ruri kubakwa ari icyitegererezo cyo gukura amasomo ku bibazo, no kwemera ko igihugu cyongera kubakwa binyuze mu kunga ubumwe.

Jan Eliasson yabwiye yavuze ko mu mpera z’uyu mwaka agomba kurangiza manda ye mu Muryango w’Abibumbye agasubira mu gihugu cye cy’amavuko cya Suède.

Uretse izi nshingano afite muri LONI, Jan Eliasson yino guhagararira igihugu cye cya Suède muri LONI kuva mu 1957 kugeza mu 1958, yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Suède muri 2006.

Kuva muri 2007 kugeza muri 2008 yari intumwa ya Ban Ki-moon i Darfur muri Sudan. Muri 2012 ni bwo yagizwe umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo