Uganda yavanye kandidatire yayo mu biyamamariza kuyobora AU

D.r Specioza Wandira Kazibwe wahoze ari Visi-Perezida muri Uganda
Guverinoma ya Uganda yavanye kandidatire y’uwahoze ari Visi-Perezida wayo D.r Specioza Wandira Kazibwe mu matora y’abahatanira kuyobora umuryango wa Afurika yunze Ubumwe(AU).

Amakuru dukesha New vision aravuga ko nubwo yari acyemerewe kuba mu bahatanira kuyobora AU, Uganda yahisemo kudatanga umukandida nyuma y’inama zagiye zikorwa aho abadiporomate na Perezida Museveni babyemeranyijwe ndetse na nyuma yo kubona igihugu cy’igituranyi cya Kenya nacyo cyatanze umukandida wacyo muri aya matora.

Ambasaderi James Mugume umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Uganda yemeje uyu mwanzuro w’igihugu cye avuga ko Uganda izashyigikira abakandida bo mu bihugu byo mu burasirazuba.

Yagize ati: " Twahisemo gukuramo kandidatire yacu, uyu mwanzuro wagezweho nyuma y’ibiganiro hamwe n’uwari umukandida wacu, Perezida hamwe n’abandi badipolomate mu gihugu."

Mugume yavuze ko D.r Kazibwe azaguma ari mu itsinda ry’abatanga ibiganiro mu munyamuryango wa AU.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Kenya, Amina Mohammed, niwe watanzwe n’[igihugu cye kuba mu bahatanira kuyobora AU.

Gushaka uzasimbura Nkosazana Dlamini-Zuma byasubitswe muri Nyakanga 2016 ubwo abayobozi bari bateraniye i Kigali mu nama ya 27 ya AU bikaza kurangira habuze uwasimbura Dlamini kuri uyu mwanya.

Mu bahataniraga amatora ubwo hashakagwa uzasimbura Dlamini muri Nyakanga harimo uwahoze ari Visi-Perezida muri Uganda D.r Specioza Wandira Kazibwe, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Botswana Venson-Moitoi,Agapito Mba Mokuy Minisiriri w’ububanyi n’amahanga wa Guine Equatorial.

Mu bari biyamamaje ubwo amatora yasubikwaga hasigayemo Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Botswana Venson-Moitoi na Agapito Mba Mokuy Minisiriri w’ububanyi n’amahanga wa Guine Equatorial

Amatora yimuriwe muri Mutarama 2017 aho azabera i Addis Ababa muri Ethiopia ahari icyicaro gikuru cy’uyu muryango.

.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo