Ubuyobozi bw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba bwatangiye kwizirika umukanda

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba bwafashe umwanzuro wo kugabanya umubare w’amafaranga akoreshwa mu rwego rwo kwizirika umukanda, hagabanywa bimwe mu byakorwaga nyamara bidakenewe cyane.

Hashize iminsi itari myinshi umuyobozi w’uyu muryango akaba na perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli asabye ko hakwiye gukorwa ibishoboka byose hakagabanywa umubare w’amafaranga akoreshwa.

Kuri uyu wagatatu tariki 01 Gicurasi, umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba Mfumukeko yatangaje ko hari byinshi bigiye guhinduka mu rwego rwo kubahiriza icyifuzo cya perezida Magufuli.

Muri izo mpinduka hari mo kugabanya ikiguzi kigenda ku gukora inama no kwishyura inzobere, aho nta bantu barenze babiri ku rwego rw’Ibihugu binyamuryango bazongera kwishyurirwa ingendo bajya mu nama kandi inama zikamara igihe gito kitarenze iminsi 4.

Hemejwe ko kandi Inama nyinshi zizajya ziba hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Video conference ndetse izo nama zikabera mu nzu za leta nazo zitazajya zibishyuza.

N’ubwo ubuyobozi bw’uyu muryango bwakoze ibi, ntacyo bwakoze ku mafaranga ahembwa abakozi b’uyu muryango hari mo umunyamabanga mukuru, abacamanza b’urukiko rwa EAC ndetse n’abashinga mategeko bagize EALA.

Kimwe mu byatumye hafatwa umwanzuro wo kwizirika umukanda ni uko igice kinini cy’ingengo y’imari gituruka mu baterankunga nabo baseta ibirenge mu kuyatanga ndetse hakaba hari n’ibihugu bitinda gutanga imisanzu.

Source: K FM

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo