Kwamamaza

Politiki

Ubufaransa bwabonye umugaba mukuru w’Ingabo wabaye muri "Operation Turquoise" mu Rwanda

Yanditswe

kuya

na

Ferdinand Maniraguha
Ubufaransa bwabonye umugaba mukuru w’Ingabo wabaye muri

Kuri uyu wa Gatatu Perezida w’Ubufarana Emmanuel Macron yashyizeho Umugaba Mukuru w’ingabo mushya General François Lecointre wahoze ari umwe mu basirikare b’icyo gihugu bagize uruhare muri Operation Turquoise mu Rwanda.

Lecointre yahawe imirimo mishya asimbuye Gen Pierre Le Jolis de Villiers weguye kuri uyu wa Gatatu nyuma yo kutumvikana na Perezida Macron ku igabanywa ry’ingengo y’imari igenewe igisirikare.

Miliyoni 850 z’amayero nizo Macron yasabye ko zigabanywa ku ngengo y’imari y’igisirikare muri gahunda y’ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yo gukoresha atarenze 3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Lecointre wasimbuye De Villiers yari asanzwe ashinzwe iby’umutekano mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Ni umwe mu basirikare bagize uruhare muri Zone Turquoise mu Rwanda mu mwaka wa 1994. Iyo Zone yabaye inzira yo guhungisha benshi mu bari bamaze gukora Jenoside yakorewe Abatutsi bagahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (yahoze ari Zaire).

Ubusanzwe inshingano z’iyo operation yemejwe na Loni, zari izo kurindirra umutekano abasivili, abavuye mu byabo n’impunzi n’ibikorwa by’ubutabazi aho biri ngombwa.

Ubufaransa ntiburemera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi byanakunze kugira ingaruka ku mubano wabwo n’u Rwanda.

Uyu mugaba mushya w’ingabo z’Ubufaransa yanarwanye mu bihugu bitandukanye nka Bosnie-Herzégovine, Irak, Djibouti, Somaliya n’ahandi nkuko ikinyamakuru Le Monde cyabitangaje.

Afite akazi katoroshye ko gutegura bundi bushya ibikorwa by’ingabo z’Ubufaransa agendeye ku ngengo y’imari yashyizweho na Macron.

IBITEKEREZO

  • tom Yanditse:

    ariko abafaransa mwazaretse tugafatana nabo tukareba ushyira indi hasi aho kwirwa tubasakuriza

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza