Ubutabera bw’u Rwanda ntibukorera u Bufaransa - Perezida Kagame

4

Perezida Paul Kagame yikomye ubucamanza mpuzamahanga bwivanga mu mikorere y’ubutabera bw’u Rwanda, bukivanga mu myanzuro yatanzwe n’inkiko zo mu Rwanda bushaka kuyivuguruza no kuyijora bwitwikiriye inyungu za Politiki.

Ibi Perezida Kagame yabivuze kuri uyu wa 10 Ukwakira 2016 ubwo hatangizwaga Umwaka w’Ubucamanza wa 2016/2017.

Yavuze ko nubwo hari abibwira ko ubucamanza bw’u Rwanda buri munsi y’ubushobozi bwabo, bakwiye kumenya ko u Rwanda ari igihugu cyigenga kandi ko n’ubutabera bw’u Rwanda bukora budashingiye ku byifuzo by’abanyamahanga.

Ati: “Uburyo ubu Bucamanza mpuzamahanga bukoreshwa mu nyungu za politiki ntibiteze gushira, Ubucamanza Mpuzamahanga bushingira akenshi ku binyoma no kwirengagiza ukuri nkana”

Perezida Kagame yagarutse ku rubanza rw’ihanurwa ry’indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana u Bufaransa bushaka gusubirishamo, avuga ko ubucamanza bw’u Rwanda budakorera u Bufaransa cyangwa inyungu z’Abafaransa.

Yagize ati "Hari urubanza ruri hagati yacu n’Ubufaransa, ndatekereza ko rwatangiye kuva u Rwanda rushya rutangiye, uru rubanza rwakozweho iperereza bihagije, nk’u Rwanda twashatse kugira umubano mwiza, twashatse gukemura iki kibazo kitari kinakwiye kubaho. Twaritanze turavuga tuti muze hano mwigerere kubyo mushaka byose, twatanze uburenganzira kuri buri kimwe cyose aba bantu badusabye. Bakoze iperereza kuri buri kimwe"

Yakomeje agira ati:“ Nyuma yo gukurikirana iki kibazo imyaka ibiri ikarangira ntacyo babonye bakanabura ibihamya, kuri ubu ndasoma mu bitangazamakuru ko bashaka kongera gutangira iperereza bundi bushya. nta kibazo tuzatangire njye nta kibazo mbifiteho, ariko gutangira bundi bushya bisobanuye byinshi kuri njye"

"Icya mbere bisobanuye ni uko hari abo ngomba kwibutsa ko uru Rwanda n’ubutabera bw’u Rwanda budakorera u Bufaransa cyangwa se inyungu z’Abafaransa [...] icya kabiri, ni uko aho kiriya gihugu kiri kudushyira ari ho cyo cyakabaye kiri ugendeye ku mateka yacyo na Jenoside mu Rwanda. Ndasobanura ko U Bufaransa bwakabaye kuba ari bwo buburanishwa ku ruhare rw’abwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi"

Yavuze ko niba kongera gusubiramo iperereza kuri iki kibazo bivuze guhangana, ngo u Rwanda rwiteguye guhangana.

"Niba kongera gusubiramo iperereza kuri iki kibazo bivuze guhangana, twiteguye guhangana, nta kibazo kirimo. Mubimparire nzabyikemurira. Ntabwo bizaduhenda, iyo ari uburenganzira bwawe uharanira, ntabwo bitwara ikiguzi kinini guharanira ukuri. ”

Yibukije abakora mu nzego z’ubutabera ko bahanganye n’abandi bantu bibwira ko babarusha ubushobozi maze abasaba gukora neza mu rwego rwo guha abanyarwanda ubutabera n’agaciro bibabereye.

Ati: “Muhanganye n’abantu batekereza ko babatunze, babafata mu buryo badashobora gufata abaturage babo, Ntabwo tuzigera ducika intege ku nshingano zo guha abaturage bacu Ubutabera n’Agaciro bibabereye”

Yavuze ko Leta y’u Rwanda izakomweza gukora uko ishoboye kugirango igere ku Rwanda abanyarwanda bifuza atari u Rwanda abandi bifuza

Soma indi nkuru bijyanye :"U Rwanda n’u Bufaransa bishobora kongera guca umubano"

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Ikigaragarira buri munyafrica wese nuko ntakiza batwifuriza (abazungu)iyo igihugu cya Africa kitarimo akavuyo no kwicana ntibanyurwa bashakisha icyaturyanisha kugirango tubihugiremo nabo bibonere akazi muri UN banasahure. tubemaso duharanire kwigenga.ibihugu hafiyabyose muri African bifite amakimbirane nubufaransa bubitera twaribohoye ntawadusubiza inyuma ngo twemere.

  2. Afirika Nidukanguke; Dukanure Burakeye Umuzungu Ntarukundo Akunda Umwirabure Rabe Ukuntu Bivanga Na Afirika Kandi Bo Tutabinjirira Mubibazo Vyabo Sino Baratumara

  3. Andika Igitekerezo Hano nibyo rwose ntawavugiramo abanyarwanda aho bigeze aha ,byarabaye munyaka yashize aho byagejeje igihugu nirwo rugamba tukirwana narwo abafaransa bakwiye kurekera kudusonga nubwo tutabibasaba.

Tanga Igitekerezo