USA : Perezida Trump yavuguruye itegeko rikumira abimukira

Nyuma y’aho Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump asinyiye itegeko rikumira Abimukira baturuka mu bihugu ahanini ibyiganjemo Abayisilamu gukandagira ku butaka bwa Amerika, ndetse iri tegeko rikaza kwamaganirwa kure n’inzego z’ubutabera muri iki gihugu, ubu yamaze gusinya iririvuguruza.

Iri tegeko rishya riza rivuguruza iryari ryasinywe tariki ya 27 Mutarama uyu mwaka nyuma y’icyumweru kimwe gusa Trump arahiriye gutangira imirimo nka Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iri tegeko ryakumiraga abimukira bose baturuka mu bihugu bivugwamo iterabwoba nka Iran, Iraq, Syria, Sudan, Libya, Yemen na Somalia kwinjira muri Amerika mu gihe cy’iminsi 90, anategeka ko rihita rinatangira gukurikizwa nyuma yo gushyirwaho umukono.

Icyo gihe imiryango itandukanye yiganjemo irengera impunzi, yavuze ko ibikorwa na Trump ari ivangura rishingiye ku idini, ubwenegihugu no ku ruhu, ndetse inasaba no iri tegeko ritakubahirizwa.

Kuri ubu Perezida Trump yamaze gusinya Itegeko rishya, rivuguruza irya mbere. Iri tegeko rivuga ko abagenzi baturuka mu bihugu bitandatu babujijwe kwinjira muri Amerika mu gihe cy’amezi atandatu, naho impunzi zose zikaba zibujijwe gukandagira ku butaka bwa Amerika mu gihe cy’amezi ane.

Ibindi byavuguruwe muri iri tegeko, harimo kuba Irak yakuwe mu bihugu byari ku rutonde rw’abatemerewe kwinjira muri Amerika mu gihe ibindi bihugu uko ari bitandatu byarekewe ku rutonde.

Gusa, ngo iri tegeko ntirireba abantu bafite uburenganzira bwo gutura muri Amerika bahabwa n’amategako, nk’abafite ikarita izwi nka “Green Card” kimwe n’abari bafite viza(visa) mbere y’itariki ya 27 y’ukwezi kwa Mbere umwaka wa 2017, ubwo itegeko ryo gukumira abimukira ryasinywaga.

Usibye kuba iri tegeko rishya rikuraho burundu ingingo yabuzaga impunzi z’Abanyasiriya kinjira muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, hanakuwemo ingingo yari yumvikanye nk’ivangura rishingiye ku idini, aho impuzi z’Abakristu arizo zahabwaga amahirwe menshi yo gukomeza gutura muri Amerika ugereranyije n’ayahabwaga abasengera mu idini rya Islam.

Biteganyijwe ko iri tegeko rishya rizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 16 Werurwe uyu umwaka wa 2017.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo