Kwamamaza

Politiki

U Rwanda rwishimiye kuzayobora umuryango w’Afurika Yunze ubumwe muri 2018

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
U Rwanda rwishimiye kuzayobora umuryango w’Afurika Yunze ubumwe muri 2018

Mu myanzuro yafatiwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu muryango wa Afurika yunze ubumwe harimo uvuga ko u Rwanda rwatorewe kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe mu mwaka wa 2018. Umuvugizi wa Guverinoma yatangaje ko bisimishije.

Inama ya 29 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) yaberaga i Addis Ababa muri Ethiopie yasojwe kuri uyu wa 04 Nyakanga ifashe umwanzuro ko u Rwanda ari rwo ruzayobora uyu muryango mu mwaka wa 2018.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizio wa Guverinoma y’u Rwanda Louise Mushikiwabo uri muri iyi nama abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

Ubutumwa bwa Minisitiri Mushikiwabo buragira buti: "Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’ Africa irarangiye; mu byemezo byafashwe, u Rwanda rwatorewe kuyobora Umuryango wacu umwaka utaha.Turashimiye!

Izi nshingano zo kuyobora umuryango wa Afurika yunze ubumwe ubu zifitwe na Perezida w’igihugu cya Guinea Alpha Conde. Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda akazatangira izi nshingano kuwa 30 Mutarama 2018.

Umuyobozi wa AU atorerwa manda y’umwaka umwe, ni umwanya ugenda uhererekanywa n’abakuru b’ibihugu hakurikijwe uturere dutanu twa Afurika aritwo; Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburengerazuba, Iburasirazuba no Hagati.


Ubutumwa bwa Minisitiri Mushikiwabo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza