Kwamamaza

Politiki

U Rwanda rwateye utwatsi Raporo irushinja kunengeka mu kurwanya icuruzwa ry’abantu

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
U Rwanda rwateye utwatsi Raporo irushinja kunengeka mu kurwanya icuruzwa ry’abantu

Mathilde Mukantabana, Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe za Amerika

Leta y’u Rwanda yateye utwatsi ibyagaragajwe na raporo ku icuruzwa ry’abantuTrafficking in Persons (TIP) y’umwaka wa 2016, aho iyi raporo ivuga ko u Rwanda rudashyira ingufu mu kurwanya ibikorwa byo gucuruza abantu ndetse n’ihohoterwa rikorerwa abagore.

Iyi raporo yashyizwe hanze n’ibiro bya Leta ya Amerika, ivuga ko u Rwanda ari nzira inyuzwamo umubare munini w’abagore n’abana bajyanwa gucuruzwa mu bindi bihugu hagamijwe kubakoresha imirimo y’agahato ndetse no gusambanywa ku ngufu.

Iyi raporo kandi ivuga ko zimwe mu mpunzi z’abarundi zicumbikiwe mu Rwanda bajyanwa gucuruzwa mu bihugu by’abaturanyi birimo na Uganda, ndetse ngo abandi bakaba bakoreshwa mu mirimo yo mu rugo ariko bagakora badahembwa. Iyi raporo nanone ivuga ko mu nkambi icumbikiye impunzi z’abanyekongo ngo hashyizwemo abasirikare batatu bo mu ngabo z’u Rwanda bafashije mu gucuruza abana bo muri iyo nkambi, mu mijyi itandukanye.

Bashinja kandi u Rwanda kwinjiza impunzi z’abarundi ndetse n’abana bato b’abanyarwanda mu mitwe yitwaje intwaro igamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza.

Iyi raporo inenga cyane Leta y’u Rwanda kuba nta kintu kigaragara ikora mu rwego rwo gukumira ibi bibazo byose bigaragara.

Gusa ibi byose bitangwazwa muri iyi raporo byamaganiwe kure na Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana wavuze ko ibivugwa muri iyi raporo byose nta kuri kubirimo ahubwo ko bishingiye ku nyungu za politiki.

Yagize ati “Ibyo iyi raporo ivuga ku gihugu cyanjye ntaho bihuriye n’ukuri kuri mu gihugu. Ahubwo hari izindi nyungu za politiki zibyihishe inyuma zikorwa n’amatsinda azwi ndetse n’abandi babifitemo inyungu.”

Ambasaderi Mukantabana avuga ko hari uburyo bwinshi buri gukoreshwa ngo u Rwanda ruteshwe agaciro, nyamara ngo hari ingero nyinshi zihari zivuguruza ibyo bavuga ku Rwanda. Yavuze ko hari uburyo bwinshi Leta yu Rwanda yashyizeho bwo kurinda ndetse no kuzamura imibereho myiza y’impunzi rucumbikiye.

Ambasaderi Mukantabana agira ati “Ingufu zacu mu guha ubuhungiro basaza bacu na bashiki bacu bo mu karere mu bice bitandukanye by’u Rwanda, zishingiye ku ndangagaciro zacu kuva mu gihe kini gishize kurusha uko zishingira kuri za raporo zikorerwa hanze.”

Yanavuze ko u Rwanda rwashyize ingufu mu kurinda abaturage barwo kuba bashorwa mu bikorwa by’icuruzwa ry’abantu.

Iyi raporo ije ikurikira ibiganiro nyunguranabitekerezo byari bihuje abayobozi banyuranye mu nzego za Leta, byaraye bibereye mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko kuri uyu wa 30 Kamena 2016, aho bareberaga hamwe uko bakumira ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Muri ibi biganiro hagaragajwe ko Abanyarwandakazi 12 bamaze kugarurwa mu gihugu nyuma y’aho babaga barajyanywe gucuruzwa mu bihugu bitandukanye by’isi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza