Twirogore ibyo abakoloni badushyizemo byo kwigaya, guhindura imisatsi, kwisiga ibiduhindura….-Protais Musoni

1

Umuyobozi w’umuryango uharanira agaciro ka Afurika (Panafrican Movement Rwanda) Protais Musoni arasaba abanyarwanda kwivanamo imyumvire abakoloni babashyizemo yo kwisuzugura no kugendera ku bitekerezo byabo ahubwo bagakangukira kwishyira hamwe n’abandi banyafurika mu rwego rwo kwigira no kwihesha agaciro.

Ibi yabigarutseho ubwo yasobanuraga gahunda uyu muryango ufite muri iyi minsi igamije gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya Afurika yunze ubumwe hagamijwe gahunda yo guharanira kugira Afurika ifite agaciro, ifite ubukungu, ifite amahoro kandi ifatanyije.

Yavuze ko ari muri urwo rwego uyu muryango wa Panafrican movement ugiye gushyirwa mu nzego zose z’imitegekere y’ibihugu bya Afurika byose bikaba bigamije kwikuramo imyumvire ya gikoloni abakoloni basize babibye mu banyafurika yo kwiyumva nk’abanyantege nke batagira icyo bashoboye.

Musoni yagize ati: "Kugirango umuntu agukolonize arabanza akakwereka ko uri igicucu, ukabyemera, nawe ukemera ko ari umuhanga, akakugaya ukamwubaha, akagutera ubwoba ukamutinya.

...Iyo bimeze bityo rero cyane cyane muri iyi si aho ubukungu bwahujwe aragucura yagucura noneho ugakena, kuko aba yaragushyizemo kugutanya, uko agutanyije imbaraga z’ubufatanye zikaba nkeya akagusiga, ni ngombwa rero ko bizabaho (ukwihuza no gusenyera umugozi umwe)"

Yakomeje agira ati: "Nkuko twabyemeranyije, tuzabanza twubake ubumwe bw’abanyagihugu bagize ibihugu bya Afurika, ariko kandi bumve ko iherezo ubumwe bwa Afurika ari bwo bwa ngombwa kugirango tutazahora turi abakene dutegekeshwa amategeko avuye ahandi atavuye mu bene gihugu b’icyo gihugu, ubwo rero bigomba kugerwaho byanze bikunze kuko bitagezweho tuzakomeza tubeho hafi yo kuba abacakara"

Yavuze ko abanyarwanda bagomba gufatira urugero kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame akaba ari na we muyobozi w’ikirenga wa Panafrican Movement Rwanda kuko ahora ababwira kwigirira icyizere no kwihesha agaciro kugirango abanyarwanda bashobore kubaka u Rwanda bifuza.

Musoni yavuze ko abantu bakwiye kumva ko abanyafurika na bo bafite agaciro kandi ko nibafatanya bazashobora kugira imbaraga zihangana n’ibihugu by’i Burayi haba mu bukungu, ubushoramari, mu bitekerezo n’ibindi, yavuze ko iki ari cyo gihe abanyarwanda bakwiye guhaguruka bakirogora ibyo abakoloni babashyizemo.

Yagize ati: "Ubushobozi buke bwa buri gahugu butuma bariya baturusha imbaraga cyane, nyamara dushyize hamwe natwe twaba ibihugu bifite abanyabwenge, imari, abantu benshi tugahangana bo ku isoko no mu bitekerezo, twajya muri LONI tukagira ibitekerezo"

...Ibyo ni ishema ryacu, tugomba kubiharanira twirogora ibyo abakoloni badushyizemo byo kumva ko tugomba kugendera ku bitekerezo byabo, kumva ko tugomba kwigaya, bamwe duhindura imisatsi yacu ngo duse na bo, abandi bakisiga ibibahindura, abandi bakumva kwigisha umwana ikinyarwanda ari ukumusubiza inyuma kandi ari ryo shingiro ry’ubunyarwanda"

Musoni yatangarije RBA ko kuri ubu hirya no hino mu turere hari intumwa z’uyu muryngo zagiye gusobanurira abanyarwanda uko uyu muryango ukora mu rwego rwo kubasobanurira icyerekezo cyawo cyo kubaka Afurika yifuzwa n’abanyafurika.

Nyuma hazatorwa inzego zihagarariye uyu muryango guhera mu rwego rw’umudugudu kuzamura ndetse n’izindi nzego nk’abikorera, inzego z’abagore, inzego z’urubyiruko, imiryango itari iya Leta na zo zikazashishikarizwa kwinjira no gutera inkunga uyu muryango.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Nibyo inama mutanga nizo biraza byunganira gahunda ya made in Rwanda nayo ikaba iri mu byubaka panafricanism sprit in development cluster . Songa mbele Rwanda!!

Tanga Igitekerezo