Kwamamaza

Politiki

Tuzakora imyigaragambyo mu gihugu hose kandi nta matora azaba – Raila Odinga

Yanditswe

kuya

na

UWIMBABAZI Eric
Tuzakora imyigaragambyo mu gihugu hose kandi nta matora azaba – Raila Odinga

Mu gihe habura icyumweru kimwe ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu muri Kenya, Raila Odinga uhagarariye amashyaka atavuga rumwe na Leta avuga ko nta matora azigera aba kuri uwo munsi.

Raila Odinga wanamaze kwikura mu bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu avuga ko atizeye ko aya matora yakorwa mu mucyo, avuga ko nta n’amatora azigera aba nubwo adasobanura icyo azakora kugira ngo ayahagarike.

Ati : “Imyigaragambyo irakomeje kandi tuzayikora no ku munsi w’amatora, gusa bwo izaba ikomeye cyane kandi izaba mu gihugu hose, nta matora azaba.”

Ibi Odinga yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 18 Ukwakira mu murwa mukuru Nairobi ubwo yahamagariraga abarwanashyaka be kuzakora imyigaragambo ku munsi w’amatora ateganyijwe tariki ya 26 Ukwakira uyu mwaka wa 2017.

Aya matora agiye gusubirwamo byemejwe n’urukiko rukuru muri Kenya, nyuma y’uko Raila Odinga wari uhatanye na Uhuru Kenyatta usanzwe ari na Perezida, atsinzwe ku majwi 44,74% akaregera urukiko avuga ko habayemo uburiganya mu kwiba amajwi ari nabyo byatumye atsindwa.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza