Trump yongeye kwikanga uburiganya mu matora ya Amerika

Donald Trump umukandida uhagarariye ishyaka ry’abarepuburike mu matora ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye kuvuga ko yikanga ko azibwa amajwi muri aya matora.

Trump yavuze ko ubu bujura bw’amajwi buzahengamira k’uwo bahanganye uhagararaiye ishyaka ry’Aba Democrates Hillary Clinton.

FBI iherutse kuvuga ko nta bimenyetso by’icyaha basanze mu bijyanye n’ubutumwa bwa e-mails Clinton yashinjwaga kohereza akoresheje konti ze bwite kandi ari amabanga y’akazi.

Trump yabwiye abari baje aho yiyamamarije kuri iki cyumweru muri Michigan ko FBI yabogamye kuko itari gushobora kureba mu butumwa bwa e-mail ibihumbi Magana atandatu na mirongo itanu mu minsi umunani gusa.

FBI yatangaje ko nta cyaha gifata Clinton hasigaye amasaha 36 ngo amatora abe ibintu byongereye ibyishimo aba Democrates ku munota wa nyuma.

Abagize itsinda ryamamaza Clinton bavuze ko iki cyemezo cyabashimishije cyane.

Mu mabarura y’ibitekerezo ku matora yagaragazaga ko Trump ari gusatira Clinton, ndetse ku bitangazamakuru bimwe yanarushaga Clinton.

Amatora nyir’izina azaba kuri uyu wa Kabiri nubwo hari aho yatangiye mu minsi ishize.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo