Kwamamaza

Politiki

Trump yongeye gutsindirwa urubanza rwe mu bujurire

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Trump  yongeye gutsindirwa urubanza rwe mu bujurire

Urukiko rw’ubujurire rwahakanye ko itegeko rya Perezida wa Amerika Donald Trump ribuza abimukira bo mu bihugu birindwi byiganjemo iby’abayisilamu kwinjira muri Amerika rishyirwa mu bikorwa.

Urukiko "9th US Circuit Court of Appeals" rwavuze ko rudashobora kuvuguruza urukiko rw’ibanze rwari rwafashe icyemezo cy’uko iri tegeko ritashyirwa mu bikorwa.

Perezida Donald Trump abicishije kuri twitter yavuze ko ababajwe n’iki cyemezo kandi ko umutekano wa Amerika ubangamiwe ariko kandi avuga ko bagiye gukomeza kwitabaza ubutabera.

Abacamanza batatu bafashe iki cyemezo bavuze ko leta itashoboye kwerekana uburyo ikibazo cy’umutekano cyatuma iki cyemezo cyubahirizwa.

Iki cyemezo cyafashwe n’uru rukiko kigiye gutuma abanyagihugu bo muri Irani, Iraki, Libiya, Somaliya, Sudani, Siriya, na Yemeni barebwaga n’iki cyemezo bakomeza kwinjira muri Amerika nk’uko bisanzwe.

Impuza ziva mu mpande zose z’isi bahunga ibibazo byo mu bihugu byabo zihungira muri Amerika nazo ubu ntizikibujijwe kuhahungira.

Uru rubanza rwitezwe ko rushobora kurangirira mu rukiko rw’ubujurire rwa leta zunze ubumwe za Amerika.

IBITEKEREZO

  • Mbarubukeye Faustin Yanditse:

    birababaje yihangane ariko ajye amenyako amerika ariya bimukira.

  • Mbarubukeye Faustin Yanditse:

    birababaje abantu bose muri America n ,abimukira niyompamvu ntamuntu ukwiye kwakwa uburenganzira bwokuhaba ubworero ndumva ntampamvu yo kwirukanwa

  • kavatiri mbanjimbere Yanditse:

    trump niyihangane azanjye abanzagusaba inama mbere yogufata icyemezo

  • kavatiri mbanjimbere Yanditse:

    trump niyihangane azanjye abanzagusaba inama mbere yogufata icyemezo

  • kavatiri mbanjimbere Yanditse:

    trump niyihangane azanjye abanzagusaba inama mbere yogufata icyemezo

  • japhet Yanditse:

    Ndababaye cyane

  • Jean Harerimana Yanditse:

    Nange Nshyigikiye Ibyemezo Urukiko Rwafashe.

  • Bryan Yanditse:

    Ntiwumva?
    iki nicyo Democracy isobanuye rero.
    aba bagabo bari Serieux kbsa.
    Trump bigeze kumubaza bati"ese ninde ukugira inama?"arasubiza ati"Ntawe,nijye wigira inama".koko rero ashobora kuba nanubu ariwe ukigira Inama.nawe se ubundi tuziko America yituriwe nabimukira benshi kandi ntawashidikanya uruhare bagira mu iterambere rya USA.none mugihe isi yose ishishikajwe no kwishyira hamwe Trump we ashishikajwe no kubaka inkuta zimutandukanya nabaturanyi?ngo aba ntibemerewe kuza mu gihugu cye?
    Bizamugora.

  • mutatis mutandis Yanditse:

    Umva icyo nkundira democracy rero. (independence of judges)

  • mutatis Yanditse:

    Umva icyo nkundira democracy (independence of judges)

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza