Tony Nsanganira wakuwe muri Guverinoma yagaragaje amarangamutima ye

1

Tony Nsanganira wakuwe muri Guverinoma

Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku bubasha ahabwa n’amategeko avuguruye Guverinoma, agashyiraho abandi bayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’imiyoborere y’igihugu, Tony Nsanganira wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi wasimbujwe yashimiye Perezida Paul Kagame wamugiriye icyizere.

Tony Nsanganira wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi abinyujije ku rukuta rwe twa Twitter yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse avuga ko yishimiye kuba yarabaye umuyobozi muri guverinoma ayoboye.

Mu butumwa bwe, Nsanganira yagize ati: " Byari iby’agaciro n’amahirwe gukorera muri guverinoma y’u Rwanda ku buyobozi bwa Perezida Paul Kagame. Ndagushimiye cyane Nyakubahwa."

Nsengiyumva Fulgence ni we wasimbuye Tony Nsanganira ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Nsanganira ni umwe mu bantu babaye abayobozi bakomeye ku rwego rw’igihugu bakiri mu cyiciro cy’urubyiruko.

Ubwo yagirwaga umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko byamutunguye bitewe n’akazi yakoraga gusa akaba yarahise yiyumvamo ko agomba kubikora kuko yagiriwe icyizere n’ababonye ko abishoboye.

Tony Nsanganira utakiri muri guverinoma yize ibijyanye n’Ubukungu bushingiye ku buhinzi (Agricultural Economy) akaba abifitiye impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s degree) yakuye muri Kaminuza y’i Moscow, mu Burusiya.

Nsanganira yabaye Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) akandi yanabaye umuyobozi w’ishami rishinzwe Ubuhinzi muri icyo kigo by’umwihariko ashinzwe iterambere ry’ishoramari mu buhinzi.

Tony Nsanganira yanabaye Umuyobozi ushinzwe kongera ibyoherezwa hanze mu kigo kitwaga (Rwanda Investment and Export Promotion Agency, RIEPA), mbere yo kugirwa Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu 2014.

Nsanganira warahiriye uyu mwanya tariki 24 Nyakanga 2014 ntihatangajwe indi mirimo yahawe nyuma yo kuva muri iyi Minisiteri yagiye ikunda kurangwamo n’ibibazo ahanini biturutse ku buhinzi butagenze neza bikanatera amapfa yagaragaye mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu.

Tony Nsanganira ubwo yarahiriraga kuba umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi muri 2014

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo