Kwamamaza

Politiki

Tanzania : Abakozi ba Leta ibihumbi 10 birukanwe mu kazi kubera impamyabumenyi mpimbano

Yanditswe

kuya

na

UWIMBABAZI Eric
Tanzania : Abakozi ba Leta ibihumbi 10 birukanwe mu kazi kubera impamyabumenyi mpimbano

Prezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yirukanye mu kazi abakozi ba leta bakabakaba ibihumbi icumi, bakoreraga ku mpamyabumenyi mpimbano, anategeka ko bagomba kuba bavuye mu kazi bitarenze tariki ya 15 Gicurasi 2017, batabyubahiriza bagafungwa.

Perezida Magufuli yanahise asaba Kassim Majaliwa Minisitiri w’intebe muri iki gihugu, gutangaza ku mugaragaro imyanya aba bakozi birukanweho, kandi bakabiryozwa ngo kuko nabo ari ibisambo nk’abandi bose.

Ati : “Aba ni ibisambo nk’abandi bose. Nta kuntu ushobora gukora ku mwanya utagukwiriye ngo akazi kagende neza, kuko ntuba uzi n’ibyo ukora ibyo ari byo. Bagomba gukurikiranwa n’amategeko.”

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’igenzura ryakozwe mu bakozi ba Leta ibihumbi 45, maze abagera ku bihumbi icyenda na Magana acyenda na mirongo itatu na babiri bagasanganwa impamyabumenyi z’impimbano.

Perezida Magufuli kandi yari aherutse gutangaza ko leta ihomba amafaranga asanga miliyoni 945 z’amashiringi ya Kenya buri kwezi kubera abakozi ba baringa nkuko ikinyamakuru Nairobi News kibitangaza.

Ijanisha ry’abakuwe mu kazi ringana na 2% by’abakozi bose ba leta, bakaba bagiye no gutangira gukurikiranwa n’ubutabera kugira ngo baryozwe ibyaha bashinjwa, ndetse ngo abazahamwa nabyo bakaba bashobora guhabwa igihano cy’igifungo kugeza ku myaka irindwi nkuko amategeko y’iki gihugu abiteganya.

IBITEKEREZO

  • ciza ferdinand Yanditse:

    Nivyiza cane kabisa iconico gihugu cikukiye vyukuri batubakira kubadakwije ivyangombwa nyakuri ese iyaba vyogenze nkuko ngaha iwaca iburundi natwe twoteye imbere nkabandi

  • hatungimana faustin Yanditse:

    ewe tanzaniya uriteye agateka!urakarorero pe!

  • Muhimpundu Christine Yanditse:

    ibyo Prezida Magufuli yakoze ni byiza cyane kuko ibyo byatumaga abafite impamyabumenyi zukuri babura imirimo kandi ibyo biba ari uguhemukira abandi rwose.Ahubwo nahandi hose iyaba byahageraga bakavumburwa kuko abenshi baba bafite impamyabumenyi mpimbano.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza