Kwamamaza

Politiki

Sinzareka RDC igirwa imbohe n’agatsiko k’abanyapolitike: Perezida Kabila

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Sinzareka RDC igirwa imbohe n’agatsiko k’abanyapolitike: Perezida Kabila

Umukuru w’igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila yavuze ko Itegeko Nshinga rizubahirizwa mu ngingo zaryo zose ariko kandi ngo nta n’ubwo azareka igihugu kigirwa imbohe n’agatsiko k’abanyapolitike.

Ibi Perezida Kabila yabivuze imbere y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo 2016, ubwo yagarukaga kubyo amaze iminsi ashinjwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ko ashaka kuvogera Itegeko Nshinga akiyamamariza kuyobora manda ya gatatu kandi atayemerewe.

Abatavuga rumwe na we bavuga ko akwiye kurekura ubutegetsi mu kwezi gutaha ubwo manda ye ya kabiri izaba irangiye gusa ariko siko bizagenda kuko yahawe indi myaka ibiri yo kuyobora inzibacyuho kugeza igihe hashakishwa ubushobozi bwo gutegura amatora yo kubona umusimbura mu mwaka wa 2018.

Ibi abatavuga rumwe na we bavuga ko ari ugushaka uko yica Itegeko Nshinga akiyamamariza indi manda.

Kabila yabihakaniye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, avuga ko Itegeko Nshinga rizubahirizwa ariko ngo ntazarekera RDC mu maboko y’agatsiko k’abanyepolitiki batavuga rumwe na we.

Ati:”Kuba Itegeko Nshinga ritarigeze rihungabanywa rizakomeza kubahirizwa mu ngingo zaryo zose. Niyo nareka inshingano mfite , sinzareka RDC igirwa imbohe n’agatsiko k’abanyapolitike.”

Perezida Kabila yabwiye iyi nteko ko kuva yafata ubutegetsi muri 2001 yasanze igihugu kiri mu bihe bibi, mu ntambara zidashira ariko ngo we yarakizahuye.

Yavuze ko ngo yazamuye ikigero cy’ubukungu bw’iki gihugu ndetse anateza imbere inzego z’ubutabera.

Perezida Kabila yavuze ko muri Congo hadakwiye kubaho kumena amaraso y’abaturage ngo kugirango umuntu agere ku butegetsi. Ati:”Nta mugambi n’umwe watuma haduka ubwicanyi, gusa uwatuma haseswa amaraso y’abanyekongo kugirango agere ku butegetsi akwiye guhanwa.”

Kuri uyu wa mbere Minisitiri w’intebe w’iki gihugu yareguye kugirango hubahirizwe amasezerano yasinywe n’impande zombi avuga ko muri iyi myaka ibiri Kabila yahawe yo kuyobora inzibacyuho agomba gushyiraho guverinoma ihuriweho n’impande zombi kandi Minsitiri w’intebe akava mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kabila.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza