“Sintekereza ko Trump twabonye yiyamamaza ari we tuzabona muri Whitehouse” Depite Bamporiki

7

Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Bamporiki Edouard yavuze ko atari yiteguye ko Donald Trump yaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko avuga ko kuba byabaye ntacyo bizahindura kuri politiki isanzwe ya Amerika.

Trump akiyamamaza yavugaga amagambo yagiye atera ubwoba bamwe, bibaza uko bizagenda naramuka atorewe kuyobora Amerika.

Yavuze ko natorwa azubaka urukuta rutandukanya igihugu cye na Mexique, gukumira abayisilamu muri Amerika n’ibindi.

Depite Bamporiki avuga ko ibyo Trump yavuze yiyamaza abona ntaho bihuriye n’ibyo azakora ageze ku butegetsi.

Mu kiganiro kihariye yahaye Makuruki Bamporiki yagize ati “Kuba Trump abaye Perezida ku giti cyanjye byantunguye ariko ntibyantangaje.Impamvu byantunguye nuko biyamamazaga Hillary amurusha, ikindi Hillary yafashijwe na Perezida ucyuye igihe kandi yarakoze ibyo yagombaga gukora neza.”

Yakomeje agira ati “Hillary yafashijwe n’abasitari hafi ya bose bo muri Amerika kandi tuzi ko bafite ababakurikira benshi, nanjye ndimo abantu twabonye igitandukanye n’icyo twatekerezaga ariko nkavuga ko Trump ni Perezida ugiye kujya muri Whitehouse asimbuye abandi, ntekereza ko uriya mwanya ni kimwe, na sisiteme y’abanyamerika ni ikindi.Sisiteme irubatse, imaze igihe yubatse, araza gukora implementation (gushyira mu bikorwa). Sintekereza ko Trump twabonye mu kwiyamamaza, ari Trump ugiye kujya muri Whitehouse.Ntekereza ko nagera muri Whitehouse azaba Perezida w’Abanyamerika, abamutoye n’abatamutoye.”

Bamporiki avuga ko kuba Trump yarakoresheje imvugo zikakaye ndetse zibasira bamwe ubwo yimamazaga, ngo bwari uburyo bwo kwishakira amajwi.

Ati “Amerika ni igihugu kinini kirimo amoko atandukanye, kirimo abimukira benshi, bagira uko batekereza.Buriya Trump icyo yakoze ni nko gufata ibintu abanyamerika batekereza mu mico itandukanye akajya abikoresha mu kwiyamamaza mu kwikururira abantu bafite iyo mitekerereze ari iy’ivanguraruhu, ivangurakarere[...] Amerika igize politiki mbi yagira ingaruka ku isi, ariko sinemeza ko Trump ari we urazana Politiki mbi kubera ko yabaye Perezida.”

Bamporiki kandi yagarutse ku mubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko igihe cyose batazabangamira inyungu z’u Rwanda, abona nta kibazo na kimwe kizavuka.

Trump azarahirira kuyobora Amerika tariki ya 20 Mutarama nkuko Itegeko Nshinga rya Amerika ribiteganya.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 7

  1. UYU NGO NI DEPITE YEGURE !!! ARIMO ARASUZUGURA UMUPEREZIDA WA AMERIKA KANDI SHEBUJA WE YAKEJE PEREZIDA WA AMERIKA UBWOSE ARI BAMUHORIKI ARI NA PEREZIDA NINDE TWAKWEMERA ???

  2. Bavandi trump ntago yakwirukana abirabura muri usa kubera ko abirabura nibamwe munkingi za mwamba batuma abanyamerika babaho

  3. Bampoliki arasesta,ashaste kuvuga se ko uwo yifuzaga ko atorwa ibitekerezo bye byaba nkibya Trump,Abanyamerika batoye impinduka ayitege rero.

Tanga Igitekerezo