Senateri Jean De Dieu Mucyo yitabye Imana bitunguranye yituye hasi ku kazi

34

Senateri Jean de Dieu Mucyo yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ubwo yari agiye ku kazi.

Visi Perezida wa Sena Gakuba Jeanne d’Arc yahamirije Makuruki ko Mucyo yitabye
Imana ageze kwa muganga, nyuma yo kuza ku kazi akikubita hasi azamuka escalier.

Honarable Gakuba ati:"Yego nibyo Honorable Mucyo Jean De Dieu yari aje ku kazi hanyuma agira ikibazo yikubita hasi, bamujyana kwa muganga kuri King Faisal hari hafi saa tatu yari aje ku kazi, hanyuma agezeyo bagerageza kumuvura ariko biranga ahita yitaba Imana. Yari muri kabiri yinjira ajya mu kazi ni uko agira ikibazo"

Visi Perezida yavuze ko batamenya ikibazo yagize icyo aricyo ati:"Ibyo ni abaganga babimenya ariko yituye hasi abaganga nibo bamusuzumye ntibaratangaza ibindi."

Mucyo yitabye Imana afite imyaka 55, yavutse tariki ya 7 Ukuboza mu mwaka wa 1961. Yitabye Imana ari umusenateri mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ahagarariye intara y’amagepfo.

Yaje muri sena muri Gicurasi 2005 nyuma yo kuyobora komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG). Kuva muri 2006 kugeza 2008 yari ayoboye komisiyo yari yashyizweho na leta y’u Rwanda ngo yige ku ruhare rwa leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yabaye umushinjacyaha mukuru wa Repubulika muri 2003-2006 aba na Minisitiri w’ubutabera n’imikoranire y’inzego mu mwaka wa 1999-2003.

Mucyo yari afite imyampabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu masomo ajyanye n’ubumenyi kuri jenoside kuyirinda no kuyirwanya.

Mucyo akomoka i Mbazi mu Karere ka Huye mu Ntara y’amagepfo.

Dore uko Perezida wa Sena Hon Makuza Bernard yasobanuye intandaro y’urupfu rwa Hon Mucyo

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 34

  1. Imana imana imwakire nakundaga ukuntu yicishaga bugufi imana ikomeze abasigaye bo mumuryango we

  2. Imana imana imwakire nakundaga ukuntu yicishaga bugufi imana ikomeze abasigaye bo mumuryango we

  3. Jean de dieu mucyo imana imuhe iruhuko ridashira gusa igihugu gitakaje intwari gusa agiye tukimukeneye

  4. yooo! ndababaye sana tubuze umuntu icyuho kumuryango nigihugu mucyo uruhukire mumahoro icyi nicyogihe nyagasani akwakire mube Rip

  5. Igendere mubyeyi wacu ibikorwa wadukoreye bizakwinjize mubwami bw,Ijuru ndibuka mumudugudu watwubakiye imbaazi mugihe twari tugihungabana duhahamuka baraguhamagaye ntiwazuyaza uza wihuta kutureba kubera impuhwe zawe ndibuka utubwira ngo ntituzigere dusonza uhari ibyo nukuri ntabwo twasonzaga wari waraduhaye numero tugahita tuguhamagara MANA utwakirire umubyeyi

  6. LE 3-10-2016 UMUBYEYI WACU IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA NDIBUKA TWAHAHAMUTSE MUMUDUGUDU YATWUBAKIYE IMBAZI W,ABANA B,IMPFUBYI BAMUHAMAGARA AKAZA KUTUREBA BYIHUSE MANA UTWAKIRIRE UMUBYEYI

  7. 1 | 2 | 3 | 4

Tanga Igitekerezo