Rwamagana: Abadepite batunguwe no gusanga ikusanyirizo ry’amata ridakora

Ubwo abadepite bagize komisiyo y’ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yasuraga akarere ka Rwamagana, batunguwe no gusanga ikusanyirizo ry’amata ryubatswe mu murenge wa Muhazi ryarabuze amata yo gutunganya.

Ku wa gatanu tariki 28 Ukwakira 2016, abadepite bagize komisiyo y’ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije basuye akarere ka Rwamagana bagamije kumenya no kugenzura uko gahunda ya Girinka n’imikorere y’ibigo by’ubushakashatsi mu buhinzi bifasha abaturage kwivana mu bukene.

Aba badepite batunguwe no gusanga imashini zitungana amata mu murenge wa Muhazi zidakoreshwa bitewe n’uko iryo kusanyirizo ritabona amata ritunganya.

Izo ntumwa za rubanda zari ziyobowe na depite Nyirarukundo Ignatienne banenze imikorere itanoze y’iryo kusanyirizo kuko nta musaruro ritanga nkuko byari byitezwe.

Depite Nyirarukundo yagize ati:”twaje gusura iri kusanyirizo ryanyu ariko hari ibitameze neza nk’iyi nzu mukoreramo yatangiye kumera nabi nta n’ikiranga ko hano ari ikusanyirizo kuko nta n’icyapa kiharanga"

Yakomeje agira ati: “kuba mutabona amata mutunganya na byo n’ikibazo gikomeye kandi mwarubakiwe ikusanyirizo ngo ribafashe kubibazo bihari."

Aborozi bo mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana bo bavuga ko batagurisha amata ku ikusanyirizo bubakiwe bitewe n’ibibazo birimo kutabafasha kubona imiti, kubura uburyo bwo kuyahageza, no kuba igiciro kiri hasi n’izindi mpamvu zirimo n’imikorere itanoze.

Umwe muri abo borozi, Musoni Aloys aganira na MAKURUKI yagize ati: ”batwubakiye ikusanyirizo ariko ntabwo aborozi bishimiye imikorere yaryo ahubwo twahisemo kuyagurisha ikusanyirizo rya Kigabiro kuko badufasha igihe inka zacu zirwaye, na ho iryo twubakiwe ntabwo rifite imiti ndetse nta n’uburyo bwo gufasha aborozi kugeza amata aho ikusanyirizo riri nyamara irya Kigabiro bafite moto zabigenewe zizenguruka mu baturage bikatworohera tudakoze urugendo”

Aba borozi bavuga ko n’igiciro bahabwa ku mata ari amafaranga make bamwe bigatuma bayagurisha mu baturage dore ko ngo n’ubwatsi bubahenda.

Mukamuhirwa Claudine, umwe mu borozi yagize ati: “ubusanzwe litiro y’amata iyo tuyijyanye ku ikusanyirizo tuyigurisha amafaranga 210 mu gihe abaturage baduha amafaranga 250. Rero duhitamo igiciro gituma tubona menshi kuko urebye uburyo ubwatsi bwabuze ariya baduha ni make cyane.”

Aba badepite basabye aborozi kwitabira gukorera muri Koperative banabizeza kubakorera ubuvugizi ku bibazo bibakomereye dore ko ngo ari na yo mpamvu y’urugendo rwabo.

Justin Ngabonziza

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo