Kwamamaza

Politiki

Richard Kabonero wari ambasaderi wa Uganda mu Rwanda yasimbujwe

Yanditswe

kuya

na

Editor
Richard Kabonero wari ambasaderi wa Uganda mu Rwanda yasimbujwe

Ambasaderi Richard Kabonero wari uhagarariye inyungu za Uganda mu Rwanda yasimbuwe na Wonekha Oliver wari usanzwe ahagarariye Uganda muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Kuri uyu wa gatanu Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yatangaje ba ambasaderi bashya 35 bahagarariye Uganda mu bice bitandukanye by’isi hagaragaramo impinduka zigiye zitandukanye.

Imwe muri izo mpinduka ni uko Wonekha Oliver ari we wagizwe Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda asimbura Richard Kabonero wari umaze imyaka icumi (kuva mu 2006) ahagarariye inyungu za Uganda mu Rwanda afite icyicaro i Kigali.

Kuri ubu Ambasaderi Richard Kabonero yagizwe Ambasaderi wa Uganda muri Tanzania akazagira icyicaro i Dar es Salaam.

Uyu Wonekha Oliver wasimbuye Ambasaderi Kabonero yari asanzwe ari ambasaderi wa Uganda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Ambasaderi Wonekha Oliver wasimbuye Ambasaderi Kabonero

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza