RHA ivuga ko igiye guca imvugo ivuga ko ‘Icyangombwa cyo kubaka gitangwa n’Imana’

1

Benshi mu Banyarwanda iyo uvuze Serivisi zitinda, bumva icyangombwa cyo kubaka aho benshi bavugaga ko kukibona ari umugisha, ko gitangwa n’Imana cyangwa gituruka mu Ijuru, bashaka kugaragaza uburyo kukibona byatindaga.

Ni muri urwo rwego ku Bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’imyubakire (RHA) n’abafatanyabikorwa barimo Banki y’Isi batangije igikorwa cyo kwifashisha ikoranabuhanga mu gusaba icyangombwa cyo kubaka mu mijyi yunganira Kigali.

Itangwa ry’impushya zo kubaka hakoreshejwe ikoranabuhanga mu mijyi yo ku rwego rwa kabiri bikaba byaratangirijwe mu karere ka Musanze hakazakurikiraho Rubavu, Huye, Muhanga, Nyagatare na Rusizi.

Nkuko byasobanuwe n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe amategeko agenga imyubakire muri RHA, Nshimiyimana Harouna, yavuze ko iki cyangombwa kizatanga umusaruro mu buryo butandukanye bukurikira,.

- Iyi gahunda izafasha kubika amakuru ku buryo ugize uruhare mu gutanga icyangombwa cy’inzu mu buryo bwiza cyangwa bunyuranyije n’amategeko aba afitiwe amakuru.

- Kizagabanya gusiragira ku nzego z’ibanze bashaka ibyangombwa aho benshi babibonaga biyushye akuya bakabifata n’ibivuye mu Ijuru kwa Nyagasani.

- Bizoroshya gushaka amakuru kuko ubundi izi mpushya zabaga ari impapuro akenshi bikagorana kubona aho zibitswe cyangwa bagasanga zarangiritse.

- Bizahuzwa n’amakuru y’igishushanyo mbonera ku buryo bizajya bihita bigaragara ko inyubako igiye gukurikiza igishushanyo mbonera n’ibindi.

JPEG - 102.2 kb
Ibibazo by’imyubakire bizakemuka

Nubwo benshi iyo bumvise ikoranabuhanga bagira ubwoba cyangwa bakumva ko abaturage ba kure rizabagora, uyu muyobozi avuga ko hari ingamba zafashwe zirimo amahugurwa, kwandika imfashanyigisho y’udutabo n’ibindi bizageza mu mpera za 2017.

Yagize ati: “ Ku ruhande rwa Rwanda Housing Autority na MININFRA turateganya gukora udutabo mu ndimi ebyiri, Ikinyarwanda n’icyongereza, tuzaba dusobanura ukuntu Serivisi ikora na Serivisi zitangirwamo kandi duteganya ko bizaba byanditse ku buryo bworoshye ku buryo umuntu uzi gusoma bitazamugora”.

Ibindi biteganyijwe mu bukangurambaga harimo amahugurwa ku nzego zitandukanye, gusura za ‘Cyber Café’zitandukanye muri iyi mijyi, Mudasobwa izaba ishinzwe icyo gikorwa ku karere irimo Interineti, ndetse abakozi bashinzwe ubutaka ku karere bagiye kumara igihe babihugurira abaturage.

Umuyobozi w’Agateganyo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe imyubakire (RHA), Eric Serubibi, yatangaje iri koranabuhanga mu gutanga icyangombwa rizanakemura ibibazo bya Ruswa bivugwa muri Serivisi z’ubutaka kuko rizaba rikorera mu mucyo.

JPEG - 48.5 kb
Umuyobozi w’Agateganyo wa RHA, Eric Serubibi,

Yagize ati: “Ubu ibikorwa byo gutanga ibyangombwa by’ubwubatsi bigiye kujya bikorwa mu mucyo”

Umunyamabanga uhoraho muri MININFRA, Christian Rwakunda, yasabye ko nubwo hatabura imbogamizi zitandukanye ariko iri koranabuhanga rikwiye kugabanya amafaranga yagenderaga mu kwaka ibyangombwa ndetse rikagabanya n’igihe byatwaraga ngo iki cyangombwa kiboneke.

JPEG - 83.1 kb
Umuyobozi w’ishami rishinzwe amategeko agenga imyubakire muri RHA, Nshimiyimana Harouna,

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo