Protais Mitali ushinjwa kurya amafaranga y’ishyaka PL agahunga, yasimbujwe ku buyobozi bw’ishyaka

Hon. Mukabalisa Donatille ni we watorewe kuyobora ishyaka PL

Hon. Mukabalisa Donatille wari usanzwe ari Visi Perezida wa mbere w’ishyaka riharanira ukwishyira, ukizana kwa buri muntu PL, yatorewe kuyobora iri shyaka asimbuye Protais Mitali wahoze ariyobora akaza kwirukanwa nyuma yo guhunga bivugwa ko yanyereje umutungo waryo.

Nyuma y’uko Mitali yirukaniwe burundu mu ishyaka ku wa 3 Gicurasi 2015 ndetse akanahunga igihugu, Hon Mukabalisa yabaye ayoboye iri shyaka by’agateganyo.

Kuri uyu mwanya hari hatanzwe abakandida Hon Mukabalisa na Depite François Byabarumwanzi, gusa Hon Mukabalisa yaje guhatana wenyine atorwa ku majwi 569 kuri 577.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere hatowe Munyangeyo Theogene wagize amajwi 472 kuri 577, akaba yatowe ku kigero cya 81.8%.

Hon Mukabalisa Donatille na Komite yose y’iri shyaka, bari baratowe muri Kongere ya gatanu ya PL ku wa 16 Werurwe 2014.

PL yashinzwe mu 1991 nyuma y’uko Perezida Habyarimana Juvenal ashyizweho igitutu na Perezida w’ubufaransa François Mitterand ngo yemere ko amashyaka menshi akorera mu Rwanda.

Aya matora yahuriranye n’igihe ishyaka PL riri kwizihiza isaburu y’imyaka 25 rimaze rikora ibikorwa bya Politiki ku butaka bw’u Rwanda.


Byari ibyishimo kuri Hon Mukabalisa nyuma yo gutorerwa kuyobora ishyaka PL


Aya matora yahuriranye n’ibirori by’isabukuru y’imyaka 25 PL imaze ibayeho


Byari ibyishimo bikomeye ku banyamuryango ba PL ndetse n’abandi bo mu yandi mashyaka akorera mu Rwanda

Amafoto: Igihe.com

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo