Perezida wa Misiri yunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi bashyinguye ku Gisozi

1

Nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, Perezida wa Misiri yerekeje ku rwibutso rushyinguyemo imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi ruri i Kigali ku Gisozi yunamira izo nzirakarengane.

Ahagana saa sita n’iminota mike nibwo Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri yageze ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gisozi yunamira inzirakarengane zazize jenoside zihashyinguye.

Perezida Sisi n’abamuherekeje basobanuriwe amwe mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

Perezida Sissi yashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi nk’ikimenyetso cyo kubaha icyubahiro.

Yaherekejwe n’abayobozi batandukanye mu Rwanda barimo Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) Dr Bizimana Jean Damascene.

Mu butumwa yatangiye kuri uru rwibutso Perezida Sissi yagize ati: "Uyu munsi dufite agahinda kenshi twibuka intwari n’inzirakarengane ziri aha. Turashimangira ko ubuzima bwa muntu ari butagatifu, budakwiye guhutazwa.

Ni ngombwa ko abantu bose babana mu mahoro, ubumwe, ubufatanye, n’ubwisanzure maze tukimakaza ibiganiro by’amahoro mu ngeri zose z’abatuye isi, twizeye ko ibikorwa nk’ibi bigayitse bitazongera kubaho ukundi maze amahoro akaganza mu mpande zose z’isi."

Ku mugoroba w’uyu wa 15 Kanama,Sissi arakirwa na Perezida Kagame ku meza.

Uyu mukuru w’igihugu yageze mu Rwanda avuye muri Tanzaniya, akazava mu Rwanda yerekeza muri Chad na Gabon.

Inkuru bijyanye: Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Misiri uje mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Yasize yanditse ubutumwa mu gitabo cy’abashyitsi mu rurimi rw’icyarabu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo