Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Benin i Kigali

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Benin Patrice Talon uje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Akigera i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Kanama, Perezida wa Benin Patrice Talon yakiriwe na mugenzi we Paul Kagame amuha ikaze mu Rwanda.

Uruzinduko rwa Perezida Talon ruratangira kuri uyu wa 29 ruzamare iminsi itatu aho biteganyijwe ko azasura ibikorwa remezo bitandukanye birimo icyanya cyahariwe inganda (Kigali Special Economic Zone) ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB.

Biteganyijwe kandi ko uru ruzinduko rugamije kongerera ingufu umubano usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi ushingiye ku buhahirane hagati ya Benin n’u Rwanda no kwemeranya ku buryo bushobora gutuma uwo mubano ukoreshwa mu nzego zinyuranye harimo no gusinyana amasezeranpo y’ubufatanye n’ubuhahirane.

Umubano ushingiye ku buhahirane hagati y’ibihugu byombi wafasha igihugu cy’u Rwanda cyane cyane mu rwego rw’inganda kuko iki gihugu gikize ku Ipamba rikoreshwa cyane mu gukora imyenda.

Patrice Talon ayoboye igihugu cya Benin kuva tariki 6 Mata uyu mwaka, akaba yaragiye ku asimbuye Thomas Boni Yayi.

Perezida Talon ni ubwa mbere ageze mu Rwanda, akaba aje nyuma yo kwitabira inama ya gatandatu yahuzaga u Buyapani na Afurika yabereye muri Kenya tariki 27 na 28 Kanama 2016.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo