Perezida Kagame yahishuriye urubyiruko ibanga ryabageza ku cyo bifuza kugeraho

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana mu muhango wo gusoza itorero "Inkomezamihigo"

Mu muhango wo gusoza itorero "Inkomezamihigo" ry’urubyiruko ruri mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, Perezida Kagame yakomoje ku buryo urubyiruko rugomba kubaho, ahanini rwishakamo ibisubizo mu gukorera hamwe ndetse no gukora cyane bakirinda ababashuka ngo bagiye kubereka uko babaho neza mu bihugu by’abazungu.

Uru rubyiruko rwaje ruturuka mu gihugu hose rugera mu bihumbi 2 (2,000), Perezida Kagame yarusabye kumenya guhitamo neza ndetse no kumeya igikwiriye kuko ngo ari ibintu by’agaciro.

Yagarutse ku rubyiruko rujya rushukwa n’abanyamahanga bakajyanwa bababeshya ko babajyanye mu buzima bwiza kandi nyamara ibyo babizeza ari ibinyoma.

Yagize ati: "Hari ubwo baza rero nyine bagatoranya muri uru rubyiruko bakabaha amatike bakabatwara ngo bagiye kubigisha ukuntu babaho neza kurusha kuba umunyarwanda, no! (oya!) ntuzagire na rimwe udashaka kuba umunyarwanda kuko uri we, ahubwo uzashake kuba umunyarwanda muzima uteye imbere"

Yakomeje agira ati: "Uzagutwara iwabo agashaka kukwigisha kubaho kuw’iwabo, ahongaho uba warumbye, uba wahombye, ni nkuko waba umaze gukora business (ubucuruzi) amafaranga wari umaze gukorera yose akabura, akazimira, uba wabaye ubusa, iyo utwawe kujya kugirwa uw’ahandi burya ntacyo uba uri cyo,..urapfuba, muzirinde gupfuba, iyo ushaka kuba umwera ugashaka no kuba umunyarwanda urapfuba"


Mu mbwirwaruhame ye, Perezida Kagame yahaye impanuro urubyiruko ruzazifasha kugera ku iterambere rirambye

Perezida Kagame yakomeje avuga ko hari nubwo usanga na politiki zimwe za Afurika ari uruvange ugasanga na zo zarapfubye.

Ati: " Buriya na Politiki zimwe za Afurika inyinshi zarapfubye, abanyafurika bamwe ntibaba abanyafurika, ntibaba abera, barapfuba, ikintu gipfubye ntabwo tugomba kumvikana na cyo, mu rubyiruko ni ho abantu bakwiye guhira cyangwa bagapfuba, muzirinde gupfuba kandi nta n’impamvu yo gupfuba, Kugira ngo ibyo byose muzabitsinde munagere kubyo mwifuza, icyo nababwira ni uko mugomba kumenya guhitamo neza ndetse no kumenya igikwiriye.”


Urubyiruko rwagaragarije Perezida Kagame ibyishimo bidasanzwe

Mu mbwirwaruhame ye, Perezida Kagame yanakomoje kucyo yise agasuzuguro gashobora gutuma umuntu atabasha kumenya kwihitiramo ahanini bitewe n’amafaranga aganisha ku gasuzuguro, maze ababwira ko nibaramuka bahisemo kuba ubusa bazabihemberwa ariko abasobanurira ko kuba uwo bagomba kuba we bihenda kandi bigomba no guharanirwa.

Iri torero ry’ inkomezamihigo ryasojwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika, ryari rimaze ibyumweru bibiri ribera mu karere ka Huye, ryitabiriwe n’urubyiruko rugera mu bihumbi 2 (2000) birimo abantu 1,700 batowe mu nzego zibanze, n’abandi 3000 baturutse mu miryango itandukanye y’urubyiruko mu mujyi wa Kigali.


Intore z’Inkomezamihigo na zo zabonye amahirwe yo kuganira na Perezida Paul Kagame

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo