Perezida Kagame arafungura imurikagurisha mpuzamahanga muri Tanzaniya

Perezida Kagame na Pombe Magufuli bakomeje gushimangira umubano w’ibihugu byombi

Kuri uyu wa 01 Nyakanga 2016 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ategerejwe muri Tanzaniya aho aza gutangiza ku mugaragararo imurikagurisha mpuzamahanga ry’Ubucuruzi ryitwa "Dar es Salaam International Trade Fair (DITF)".

Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda muri Tanzaniya Charles Mwijage yavuze ko Perezida Kagame agiye gufungura iri murikagurisha mpuzamahanga rigiye kuba ku nshuro ya 40, ku butumire bwa Mugenzi we Dr. John Pombe Magufuli.

Abaturage bo muri Tanzaniya basabwe kwitabira iri murikagurisha rizitabirwa n’ibihugu birenga 30.

Nk’uko byari byatangajwe mbere kandi, abakuru b’ibihugu byombi barashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye arimo ayo kongerera ingufu kompanyi z’indege za RwandAir na Air Tanzania ndetse bakanaganira ku kwihutisha imishinga y’ibikorwa remezo bihuriweho n’umuhora wo hagati, birimo umuhanda wa gariyamoshi uzahuza u Rwanda, Tanzania, u Burundi, Uganda n’Uburasirazuba bwa Congo.

Perezida Kagame agiye muri Tanzaniya nyuma y’aho Perezida John Pombe Magufuli aje mu Rwanda aho bafunguye ibiro bya gasutamo biri ku mupaka wa Rusumo ndetse yifatanya n’abanyarwanda mu gutangiza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Arsene Muvunyi

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo