Perezida Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru y’imyaka 27 amaze abana n’umufasha we

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yafashe umwanya ashimira buri wese wibutse kwifuriza umuryango we isabukuru y’imyaka 27 we n’umufasha we bamaze bashinze urugo.


Amagambo Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’uRwanda Paul Kagame yanditse ashimira abamwifurije isabukuru

Yagize ati: “ ku bantu mwese mwibuka kutwoherereza ubutumwa butwifuriza ibihe by’ingenzi mu buzima bwacu, murakoze.”

Perezida Kagame yashyingiranywe na Madamu Jeannette Kagame tariki ya 10 Kamena 1989 mu muhango wabereye i Kampala muri Uganda.
Uyu muryango mu 1991 wibarutse imfura yawo, Ivan Kagame.

Ubu Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bafitanye abana bane, abahungu batatu n’umukobwa umwe. Imfura yabo ni Ivan Cyomoro Kagame, ubuheta ni Ange Ingabire Kagame, hagakurikiraho Ian Kagame n’umuhererezi Brian Kagame.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo