Perezida Nkurunziza yavuze ko abahunze igihugu batazabona igihugu cyiza nk’u Burundi

2

Ku wa Gatandatu tariki 17 Nzeli 2016 Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza ubwo yari muri Komine ya Mwumba yavuze ko abahunze igihugu batahunze intambara n’ubutegetsi bubi ahubwo ngo bahunze ibihuha

Amakuru dukesha RPA aravuga ko Perezida Nkurunziza yavuze aya magambo ubwo yari mu gace ka Mwumba mu ntara ya Ngozi kuri uyu wa Gatandatu.

Nkurunziza kandi yakomeje avuga ko mu gihugu cy’u Burundi nta kibazo gihari ndetse nta n’umugambi wo kwica abaturage uhari.

Yagize ati: " Nta Barundi bahunze kuko ubutegetsi cyangwa se igice kimwe cy’ubutegetsi cyarimo kibica. Bahunze ibihuha."

Nkurunziza kandi yafashe umwanya asaba abahunze igihugu gutahuka, yemeza ko amahoro n’umutekano ari byose mu gihugu.

Ati" Ntibazigera babona igihugu cyiza babamo nk’igihugu cyababyaye. Kubw’iyo mpamvu byaba byiza bagarutse, Mu Burundi turi mu mahoro n’umutekano, turi mu gihe cyo gushaka ukuri n’ubwiyunge kugira ngo buri Murundi wese asubire mu gihugu cyamubyaye."

Perezida Nkurunziza kandi yikomye imiryango mpuzamahanga n’abakora raporo ku bukungu butifashe neza mu gihugu cy’u Burundi. Kuri we avuga ko abo bose ari bo bahembera amacakubiri Abarundi.

Ati:" Turiyunze, kuki bashaka kutuzanira intambara? ku isi yose birirwa baririmba u Burundi, niba ari ubucuruzi kuki batabukorera iwabo?."

Ibi byose Perezida Nkurunziza yabivugagaga mu ijambo yagezaga ku barwanashaka b’ishyaka rye rya CNDD-FDD.

Yakomeje asaba abarundi bose kuba maso ndetse avuga ko abanyamahanga bareka inyigisho mbi na raporo z’ibinyoma. Perezida Nkurunziza avuga ko ibibazo byahise byatejwe n’abarundi n’abanyamahanga bangije igihugu bityo akavuga ko ari cyo gihe kubikemura.

Mugihe Perezida Nkurunziza ahamagarira abarundi kugaruka mu gihugu HCR yo mu ibarura yakoze yagaragaje ko abantu 300.000 aribo babaruwe nk’impunzi ziri mu bihugu by’ibituranyi n’utundi turere.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo