Perezida Museveni yasuye umuryango w’undi munyarwanda wamufashije mu rugamba rwo kwibohora

1

Museveni yasuye umuryango wa Nyakwigendera GregoryKaruretwa

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yasuye umuryango wa Karuretwa Gregory wagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu cya Uganda mu myaka ya 1980 na 1990 nyuma yo gusura umuryango wa Fred Gisa Rwigema.

Ku cyumweru tariki 17 Nyakanga 2016 mu gihe Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yari yitabiriye inama ya 27 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma yafashe umwanya asura umuryango w’umunyarwanda Karuretwa Gregory umwe mu bagize uruhare runini mu kubohora igihugu cya Uganda .

Karuretwa yahungiye mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 1960 akaba yari atuye mu gace ka Sembabule aho yari umuhinzi w’umwuga akanahakorera ubucuruzi.

Mu gihe cy’urugamba rwo kwibohora kwa Uganda umunyarwanda Karuretwa yagiye atanga ubufasha butandukanye harimo kuba yarafashije NRA gushaka ababafasha kurwana ku rugamba ndetse no kubagemurira ibyo kurya nkuko Chimpreport ikomeza ibitangaza.

Nyuma Gregory Karuretwa yaje kugaruka mu Rwanda mu gihe cyo kubohora u Rwanda ari na ho yakomeje kuba kugeza yitabye Imana.

Perezida Museveni afata Karuretwa nk’umwunzi w’u Rwanda na Uganda kubera uruhare rukomeye yagize mu rugamba rwo kubohora ibihugu byombi.

Karuretwa watabarutse afite imyaka 77 yahawe umudari wa Nalubaale na Perezida w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni kubera uruhare yagize mu guharanira iterambere rya Politiki ya Uganda haba mubijyanye n’igisirikare, gukemura amakimbirane y’abaturage ndetse no kwiyambura ingoma ya gikoroni.


Perezida Museveni yambika umudari Gregory Karuretwa

Ku cyumweru tariki 17 Nyakanga 2016 kandi Perezida Museveni ari kumwe na Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Charles Kabonero yanasuye umuryango wa nyakwigendera Fred Gisa Rwigema utuye mu mu mujyi wa Kigali, umwe mu bagize uruhare runini mu gufata ubutegetsi kwa Perezida Museveni.

Mugemanyi Jean Paul

Makuruki.rw

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Nibyiza cyane erega kwaba ari ukwirengagiza udasuye nyina wa fred rwigyema nanjye mfite uburenganzira namusura mujye mwibuka ko iyo ntebe nyakubahwa museveni arimo ni fred rwigyema wagize uruhare kuyimugezamo, ariko museveni ni umuhanga yibutse gusura nyina wa fred mugihe u rwanda rwakiriye inama y,abayobozi bakuru b, ibihugu nonese izi ngaruka nziza si uko fred rwigyema yatangije urwo rugamba rwo kubohora u rwanda njyewe mfite nk,ubushobozi , kuri za televiziyo nazajya shyiraho filime y, ubuzima bwe ari muri uganda morale yahaga abasirikare ariko kuki rwigyema ataramye mana?

Tanga Igitekerezo