Kwamamaza

Politiki

Perezida Museveni yakomoje ku mwanzuro wa Afurika y’Epfo wo gusezerera ICC

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Perezida Museveni yakomoje ku mwanzuro wa Afurika y’Epfo wo gusezerera ICC

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yongeye kunenga umusaruro w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC anashimira byimazeyo igihugu cya Afurika y’Epfo ku mwanzuro cyafashe wo kwikura mu mubare w’ibihugu bikorana na ICC.

Ibi Museveni yabivugiye i Lusaka mu gihugu cya Zambiya kuri uyu wa 23 Ukwakira 2016 aho ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Ikinyamakuru Chimpreports cyatangaje ko mu kiganiro n’abanyamakuru ku byo kuva muri ICC kwa Afurika y’Epfo, Perezida Museveni yavuze ati: “Ibyo Afurika y’Epfo yakoze ni umwanzuro mwiza cyane, kuko ICC nta cyo imaze”

Si ubwa mbere Museveni agaragaje ko atishimiye imikorere ya ICC avuga ko uru rukiko rwabaye iturufu ikoreshwa n’abanyaburayi mu gukandamiza Afurika aho yanagiye ahamagarira ibihugu bya Afurika gusesa amasezerano yo gukorana na ICC.

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo yandikiye umuryango w’Abibumbye agaragaza ko igihugu cye cyiyemeje kuva mu bihugu bikorana na ICC.

Si Afurika y’Epfo gusa yafashe umwanzuro wo kuva mu rukiko rwa ICC kuko na Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza aherutse gusinyira ko igihugu cye kivuye burundu muri ICC.

Uru rukiko kandi rwanagarutsweho mu nama y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe iherutse kubera i Kigali mu Rwanda aho nubundi ibihugu byinshi byagaragaje ubushake bwo kuva mu bihugu bikorana n’uru rukiko.

Abakurikiranira hafi ibya politiki baravuga ko umwanzuro wo kwikura muri ICC ushobora gutuma ibihugu bya Afurika bigerwaho n’ingaruka zitandukanye ziturutse ku kuba bishobora gukurirwaho inkunga bihabwa n’ibihugu by’Iburayi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza