Perezida Kagame yunamiye Senateri Mucyo anamuvuga ibigwi

9

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame/Photo.net

Perezida Paul Kagame yunamiye senateri Jean de Dieu Mucyo witabye Imana kuwa Mbere w’iki Cyumweru ubwo yajyaga ku kazi mu nyubako y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi batandukanye baherutse gushyirwa muri guverinoma.

Perezida Kagame yavuze ko Senateri Mucyo yari umuntu w’Intangarugero kandi utiremereza mu kazi.

Yagize ati “Nifatanyije n’abagize Umutwe wa Sena kuri Senateri Jean de Dieu Mucyo duherutse gutakaza.Nyakwigendera Mucyo yari umuyobozi mwiza, utariremerezaga. Tuzahora tumwigiraho gukora akazi neza tutiremereje..”

Senateri Mucyo yatabarutse afite imyaka 55.Yasize umugore n’abana bane.

Azashyingurwa kuri uyu wa Gatanu mu irimbi rya Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 9

  1. Mubyeyi wacu iruhukire mumahoro, abanyesave tuzahora tukwibuka. Imana irinde abosize.

Tanga Igitekerezo