Warning: imagejpeg(local/cache-vignettes/L463xH317/arton10967-7460f.jpg.tmp): failed to open stream: Disk quota exceeded in /home/makuruki/public_html/ecrire/inc/filtres_images_lib_mini.php on line 435

Warning: imagejpeg(local/cache-vignettes/L702xH480/arton10967-93c5d.jpg.tmp): failed to open stream: Disk quota exceeded in /home/makuruki/public_html/ecrire/inc/filtres_images_lib_mini.php on line 435

Warning: imagejpeg(local/cache-vignettes/L702xH467/kagame2-7-d26f0.jpg.tmp): failed to open stream: Disk quota exceeded in /home/makuruki/public_html/ecrire/inc/filtres_images_lib_mini.php on line 435
Perezida Kagame yiteguwe I Dar Es Salaam vuba aha .|. Makuruki.rw | Amakuru Asesenguye!

Perezida Kagame yiteguwe I Dar Es Salaam vuba aha

Perezida Kagame na Magufuli basangirira I Kigali

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aritegura kugirira uruzinduko mu gihugu cya Tanzania, aho biteganyijwe ko azafugura ku mugaragaro inama mpuzamahanga y’ubucuruzi ya 40 izabera mu Mujyi wa Dar es Salaam ku wa 1 Nyakanga 2016.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Augustine Mahiga, yavuze ko uruzinduko rwa Perezida Kagame rushingiye ku butumire bwa mugenzi we wa Tanzaniya Perezida Mugufuli, nk’uko Daily News ibitangaza.

Iki kinyamakuru kandi gitangaza ko Minisitiri Mahiga yavuze ko muri urwo ruzinduko hazasinywa amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubuhahirane, amasezerano aheruka kunozwa n’itsinda ry’impuguke zihagarariye ibihugu byombi.

Mu kwezi gushize, u Rwanda na Tanzania bemeranyije kongera ingufu mu mubano mu by’indege, hagati ya Rwandair na Air Tanzania.

Aba bayobozi kandi bemeranyije gushyira ingufu mu bikorwa remezo, birimo iyubakwa ry’umuhanda wa gali ya moshi uzahuza ibihugu bitanu birimo u Rwanda,Tanzania, u Burundi, Uganda n’u Burasirazuba bwa Kongo.

Perezida Kagame agiye kugenderera Tanzania nyuma y’aho tariki 6 Mata 2016, Perezida Pombe Magufuli yari yasuye u Rwanda aho aba bakuru b’ibihugu bombi bafunguye ku mugaragaro ikiraro cya Rusumo n’ibiro bikoreramo abashinzwe abinjira n’abasohoka ku mpande z’ibihugu byombi.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, ku itariki ya 7 Mata 2016, Perezida Magufuli n’umufasha we bifatanyije n’Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, aho yashyize indabo ndese anunamira inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi.

Aba bakuru b’ibihugu byombi bashimangiye ko ari inshuti magara mu mbwirwa ruhame zabo ndetse binashimangirwa n’uko Perezida Magufuli yagabiwe inka eshanu na Perezida Kagame nk’ikimenyetso cy’ubushuti n’umubano mwiza ibi bihugu byongeye kugirana nyuma y’agatotsi kaje mu mubano wabyo watewe n’amagambo uwari Perezida wa Tanzaniya Kikwete yari yavuze, ashishikariza u Rwanda gushyikirana na FDLR, ibintu u Rwanda rwafashe nk’agashinyaguro.


Perezida Kagame na mugenzi we Magufuli bafunguye ikiraro cya Rusumo gihuza ibihugu byombi


Perezida Kagame yagabiye inka Dr Magufuli nk’ikimenyetso cy’ubushuti

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo