Kwamamaza

Politiki

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku iterabwoba

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku iterabwoba

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa 4 Nyakanga 2016 yitabiriye inama y’umutekano yigaga ku kurwanya iterabwoba mu karere, inama yabereye I Entebbe mu gihugu cya Uganda.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, ndetse n’abayobozi b’ibihugu byo muri Afurika.

Aba barimo Perezida Kagame, Edgar Lungu wa Zambia, Uhuru Kenyatta wa Kenya , Salva Kirr wa Sudani y’Epfo, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Augustine Mahiga.

Aba bakuru b’ibihugu barebeye hamwe uburyo umugabane wa Afurika watsura umubano n’igihugu cya Israel mu bikorwa bitandukanye.

Iyi nama kandi yemeje ko ibikorwa by’iterabwoba bikomeje kwibasira isi ari imbogamizi ya mbere ku mahoro ndetse n’umutekano by’ikiremwa muntu. Aba bayobozi bemeje ko hakwiye kongerwa ubufatanye mu karere ndetse no ku isi muri rusange mu nzego zose, zirimo guhangana n’ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga n’ibindi.

Akarere ka Afurika y’iburasirazuba ni kamwe mu duce tw’uyu mugane twibasirwa cyane n’ibikorwa by’iterabwoba cyane mu bihugu nka Kenya, Uganda na Somalia, aho ibitero bigabwa n’abarwanyi b’umutwe wa Al Shabaab bakunda kugaba ibitero mu bice byo muri ibi bihugu bikanahitana abantu batari bake.

Mu mwaka wa 2013, mu gihugu cya Kenya Al Shabaab yagabye igitero ku nyubako y’ubucuruzi ya Westgate iri mu murwa mukuru Nairobi, aho cyahitanye abantu 59 ndetse kinakomeretsa abagera kuri 50.

Uyu mutwe kandi wongeye kugaba igitero ku ishuri rya Garissa cyo kikaba cyarahitanye abagera ku 148 ndetse kinakomeretsa abatari bake, ndetse uyu mutwe ukaba unakomeje kugaba ibitero mu bice binyuranye muri iki gihugu.

Aba bayobozi bemeranyijwe ko bagomba gukora ibishoboka byose kugira ngo barwanye ibi bikorwa by’iterabwoba bikomeje kwibasira aka karere ndetse n’ahandi ku isi.

Biteganyijwe ko Minisitiri w’intebe wa Israel uri mu ruzinduko muri aka karere azasura u Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 6 Nyakanga 2016. Azagirira kandi uruzinduko mu gihugu cya Kenya ndetse na Ethiopia.


Abakuru b’ibihugu bitandukanye na Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu mu nama muri Uganda

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza