Kwamamaza

Politiki

Kagame yasabye abanyarwanda baba mu Bwongereza gusobanurira abatazi u Rwanda n’abarwibeshyaho

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
 Kagame yasabye abanyarwanda baba mu Bwongereza gusobanurira abatazi u Rwanda n’abarwibeshyaho

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaganiriye n’abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Bwongereza ababwira ko ibikorwa byabo ari ingenzi mu kubaka u Rwanda kandi ko bagomba kwibuka ko nubwo baba i Burayi bagomba kuhaba batekereza u Rwanda, igihugu cyabo, kandi baharanira kwigisha no gusobanurira abataruzi n’abarwibeshyaho.

Yabasuye ubwo yari avuye mu nama yateguwe n’ikinyamakuru ‘The Wall Street Journal’ yiga ku ishoramari muri Afurika yabereye mu Bwongereza. kuri uyu wa 7 Werurwe 2017.

Abanyarwanda baba mu Bwongereza bishimiye Perezida Kagame banamusaba kuzagaruka kubasura ndetse na we arabibemerera.

Ati: "Hari ibyo nakoraga hano turangije Ambasaderi ambwira ko hano hari abanyarwanda baje kutwakira, kutwakira mvuga birenze ibisanzwe aho mwari muri hari ubutumwa mwatanganga ku bahitaga ahongaho cyangwa no ku bandi batazi u Rwanda neza bakibwira rimwe na rimwe ko ari u Rwanda rugaragazwa na bariya bandi muba muhanganye na bo buri munsi"



Imbaga y’abanyarwanda baba mu Bwongereza bishimiye Perezida Kagame.

Yakomeje agira ati: "Ndabashimira imyifatire, imyumvire no gushyigikira gahunda za Leta y’igihugu cyanyu. Muri hano ariko aho muri hano mu Burayi cyangwa mu Bwongereza, aho muri rero muhahindura u Rwanda,ubu aha twicaye habaye u Rwanda. Ndabashimira rero, abikorera imirimo mukora muba muyikorera ariko muba mukorera n’igihugu, natwe ibyo tuzajya dushobora tuzajya tubikora tubibuka igihe cyose ko muba muri hamwe natwe. Nubwo muri hanze ibyo mukora bigera ku gihugu ku babyeyi banyu, byubaka igihugu, mukomereze aho rero abatazi u Rwanda, abarwibeshyaho bizatuma bagenda barusobanukirwa."

Yabasabye gukomeza kubaka ubumwe hagati yabo nkuko n’abanyarwanda bari mu Rwanda bunga ubumwe bagafatanya.

Ati: "Ndabasaba gukomeza kubaka mukanabana no hagati yanyu nkuko mu Rwanda natwe abanyarwanda bose babana. Umunyarwanda ni umwe ubu niho tugeze, ufite imnbaraga nke bagenzi be bamutera inkunga, ufite ubushobozi buke arafashwa, ufite byinshi abisangira n’abandi,.. ni wo muco w’u Rwanda, ubu turubaka igihugu gifite umuco kigendera ku kwisubiza izina."

Yavuze ko kuba bigomwe ibyo bakoraga bakaza kwakira Perezida wabo ari ikintu gikomeye kandi ko bimwongerera imbaraga miu byo agiye gukora.

Ati: "Ni ikintu gikuru cyane, ntabwo nari kugenda ntanyuze aha ngo mbashimire, byatwongereye imbaraga aho tugiye handi ibyo duhangana nabyo biraba ubusa, mwakoze kuduha imbaraga no guha ishema igihugu cyanyu."

Mu ijambo yabagejejeho, Perezida Kagame yababwiye ko ibikorwa n’imyitwarire yabo ari byo bizatuma abatazi u Rwanda barumenya.

[>Reba Videwo igaragaza ibyishimo abanyarwanda baba mu Bwongereza bakiranye Perezida Kagame

-]

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza