Perezida Kagame yayoboye inama igamije gukora amavugurura muri AU

2

Perezida Kagame yayoboye inama yahuje abagize akanama ngishwanama gashinzwe gutegura amavugurura muri Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Iyi nama yateraniye i Kigali kuri uyu wa 31 Ukwakira iyoborwa na Perezida Kagame

Iyi nama yitabiriwe n’abagize itsinda Perezida Kagame yatoranyije rizamufasha gukora amavugurura muri uyu muryango nkuko yari yabisabwe n’inama ya AU yateraniye i Kigali muri Nyakanga uyu mwaka.

Abagize iri tsinda bahuye bwa mbere na Perezida Kagame kugirango baganire ku mpinduka zikenewe mu muryango wa Afurika yunze ubumwe.

Iri tsinda ry’intiti zirimo gutegura amavugurura y’uyu muryango ririmo umunyarwanda Dr.Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Acha Leke, Umuhanga mu bukungu wanditse raporo yamamaye izwi nka ‘Lions on the move’ , akaba umufatanyabikorwa Mukuru w’Ikigo McKinsey & Co, na Tito Mboweni, wahoze ari Guverineri Mukuru wa Banki Nkuru ya Afurika y’Epfo.

Harimo kandi Rwiyemezamirimo w’Umuherwe akaba n’Umugiraneza w’Umunya-Zimbabwe Strive Masiyiwa ndetse n’Umunya-Guinée-Bissau, Dr.Carlos Lopes w’imyaka 56 wari Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubukungu ya Afurika.

Abagore bari muri iri tsinda ni Cristina Duarte, wahoze ari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi muri Cap Vert, akaba ari no mu bagize inama y’Abaguverineri ba Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ndetse n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Isi.

Barimo kandi Mariam Mahamat Nour, Minisitiri w’Ubukungu, Igenamigambi ndetse n’Ubutwererane Mpuzamahanga muri Tchad, Ndetse na Vera Songwe, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Banki y’Isi rishinzwe ubukungu muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo hagati na Amina J. Mohammed wabaye Umujyanama udasanzwe w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku bijyanye n’intego z’ikinyagihumbi.

Uretse aba bagize iri tsinda, iyi nama yanitabiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo na Dr Nkosazana Dlamini Zuma, umuyobozi wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo