Kwamamaza

Politiki

Perezida Kagame yavanye Dr. Binagwaho Agnes muri Guverinoma

Yanditswe

kuya

na

Editor
Perezida Kagame yavanye Dr. Binagwaho Agnes muri Guverinoma

Mu itangazo dukesha ibiro bya Minisitiri w’Intebe, Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yavanyeho Minisitiri w’Ubuzima Dr. Agnes Binagwaho kuri uyu mwanya, ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko nshinga mu ngingo yaryo y’106.

Iri tangazo ntirigaragaza uwasimbujwe Dr. Binagwaho cyangwa ngo rigaragaze impamvu y ’ivanwaho ry’uyu muyobozi.

Gusa nubwo nta cyatangajwe cyatumye Dr Binagwaho akurwa kuri uyu mwanya, barakekwa ko byaba bifitanye n’isano n’ibibazo binyuranye byakunze kugaragara muri iyi Minisiteri, birimo indwara ya Malaria yakomeje gukaza umurego muri iyi minsi, inyerezwa rya hato na hato ry’umutungo mu bitaro bitandukanye n’ibindi.

Dr Binagwaho yirukanywe ku minirimo ya Minisitiri w’ubuzima akurikira abakozi bo mu kigo cy’ubuzima RBC bari baherutse kwirukanwa n’inama idasanzwe y’abaminisitiri bitewe n’amakosa bakoze yiswe ko akomeye.

Avanywe kuri uyu mwanya kandi amaze gukora ibikorwa bitari bike byazamuye urwego rw’ubuzima nko kuba yarashyize imbaraga mu kurwanya icyorezo cya SIDA, kugabanya umubare w’imfu z’abana n’ababyeyi ndetse no kuba agiye amaze iminsi mike hatangijwe uburyo bushya bwo gutangiza imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA abarwayi bayo bakimara gupimwa.

Dr. Agnes Binagwaho w’imyaka 62 y’amavuko, ni umuganga w’inzobere mu buvuzi bw’abana.

Dr Binagwaho yakoze mu myanya itandukanye mu nzego z’ubuzima, nk’aho kuva mu mwaka wa 2002 kugeza 2008, yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’icyahoze ari Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya SIDA (CNLS), kuva mu 2008 kugeza muri 2011 Dr Binagwaho yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y‘Ubuzima, umwanya yavuyeho agirwa Minisitiri w’Ubuzima.

IBITEKEREZO

  • Ndayisaba Licky Yanditse:

    Aho Yaramaze Kugera,nahantu Heza Kandi Hashimishije Kuriburi Wese!
    Rero Niyihangire Imirimo Mubuvuzi,mugihe ntakibi ashinjwa,na Leta.

  • Ndayisaba Licky Yanditse:

    Aho Yaramaze Kugera,nahantu Heza Kandi Hashimishije Kuriburi Wese!
    Rero Niyihangire Imirimo Mubuvuzi,mugihe ntakibi ashinjwa,na Leta.

  • pas Yanditse:

    ihangne binagwa

  • judah Yanditse:

    naveho nyine wenda natwe twabona umwanya. prz ahubwo umunsimbuze nzabikora nezaaa!

  • H JB Yanditse:

    Binagwaho yari yarananiwe gukemura bimwe mu bibazo bigoye byabonekaga mu buzima. Ni byiza ko ahindurirwa imirimo niba nta ruswa yariye.

  • Ryan Yanditse:

    Kombona ibintu bitoroshye

  • nsengimana Yanditse:

    Bitwigisheko ntakaba ntigashire,natwe tuhigire byinshi cyane cyane nomubuzima busanzwe,nonese wagirango ntiharigihe umuntu yirara?

  • nsengimana Yanditse:

    Bitwigisheko ntakaba ntigashire,natwe tuhigire byinshi cyane cyane nomubuzima busanzwe,nonese wagirango ntiharigihe umuntu yirara?

  • Chris Yanditse:

    turamushimiye kubyiza yakoze, tunamwifuriza ishya nihirwe miyindi mirimo mishya azashingwa

  • Tonto Yanditse:

    Ahwiii Imana ishimwe rwose binagwaho yari yaraduhangayikishije yego hari ibyiza yagezeho arko hari nibibi muri medical career rero tureba ibyiza iyo hajemo ikibi bya byiza byose wakoze biba zero..kd buriya yari yaramaze kwirara aziko ntawamusimbur,njyewe nkunda his Excellence kuko areba kure rwose nahubundi minisante yari imaze kuzamba arinako ubuzima bwabantu buhagendera tutibagiwe nisezera rya hato na hato ryabaganga

  • 1 | 2

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza