Kwamamaza

Politiki

Perezida Kagame yateye igiti cy’amateka i Yelusalemu gishushanya ubuzima n’amahoro

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Perezida Kagame yateye igiti cy’amateka i Yelusalemu gishushanya ubuzima n’amahoro

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kageme uri mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Isiraheli yabaye Perezida wa 97 uteye igiti kidasanzwe mu gihugu cya Isiraheli gishushanya ubuzima n’amahoro.

Perezida Kagame yageze muri Isiraheli kuri iki cyumweru tariki 09 Nyakanga 2017. Ari mu ruzinduko rugamije kwagura umubano usanzwe hagati ya Isiraheli n’u Rwanda.

Kuri uyu wa mbere tariki 10 Nyakanga nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida wa Isiraheli Reuven Rivlin na Minisitiri w’Intebe wacyo Benjamin Netanyahu yerekeje mu ishyamba rizwi nka ’Jerusalem’s Grove of Nations’ abakuru b’ibihugu n’ibindi bikomerezwa bisura Isiraheli bateramo ibiti bishushanya ubuzima n’amahoro riherereye mu mujyi wa Yerusalemu (Jerusalem).

Yabaye Perezida wa 97 uteye igiti gishushanya ubuzima n’amahoro muri Isiraheli, Nyuma yo gutera iki giti, Perezida Kagame yavuze ko gishushanya byinshi ku mubano w’ibihugu by’u Rwanda na Isiraheli no kubuzima bw’abaturage babyo.

Yagize ati: “Nishimiye kugira uruhare muri uyu muhango gakondo ukomeye wo gutera igiti muri Jerusalem’s Grove of Nations, dutewe ishema nuko iki giti gihagarariye u Rwanda n’abaturage barwo kizashinga imizi muri iki cyanya cy’ingirakamaro, ibi bigaragaza amateka duhuriyeho kandi bikerekana ko ibihugu byacu biri kumwe na Isiraheli mu gukorera hamwe duhindura ubuzima bw’abaturage bacu.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko gutera iki giti bishushanya ubufatanye bw’ibihugu byose bigize isi. Ati: “Gutera igiti bishushanya inshingano yacu mu kwita ku bidukikije bituzengurutse bikanatwubaka, iri shyamba ryihariye na ryo ni ikimenyetso ndashidikanywaho cy’ubushuti, ubuvandimwe n’uburinganire bw’ibihugu. Iri shyamba ritwibutsa ko dushyize hamwe twagera ku mahoro n’ubufatanye muri iyi si dusangiye.”

Iri shyamba riherereye ku musozi wa Herzl byatangijwe mu 2005 n’umuryango Keren Kayemeth LeIsrael – Jewish National Fund (KKL-JNF), uharanira gusubiza Israel isura karemano nk’ubutaka butagatifu.

Iyo Perezida w’igihugu atera iki giti cy’umunzenze (olive) aba ashimangira ko igihugu ayoboye kiba kigaragaje ko ari inshuti ya Isiraheli.

Umuryango KKL-JNF washinzwe mu 1901, Ubu umaze gutera ibiti miliyoni 240 hagamijwe ko ubutaka bubi bwa Israel buhinduka ishyamba ritoshye.


Perezida Kagame yavuze ko gutera igiti gishushanya ubuzima n’amahoro bisobanuye byinshi ku mateka Isiraheli ihuriyeho n’u Rwanda.

IBITEKEREZO

  • alex Yanditse:

    byiza cyane muzehe wacu adufitiye byishi .nubutaha tuzamutora

  • Rwa Kabatiza Yanditse:

    Ndashimira president wu Rwanda 🇷🇼 uruzinduko yagiriye mugihugu cha bavandimwe Israel 🇮🇱 bizahoreho gusura Israel 🇮🇱 namateka meza azabikomeze birimo ubgenge nubushuti bgiza mubusabane bgiza ubutaha azajane naba kristo

  • nize Yanditse:

    Byiza

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza