Perezida Kagame yatanze ubutumwa bw’umunsi wo gukunda igihugu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageneye abanyarwanda bose ubutumwa bukomeye bw’umunsi wo gukunda igihugu aho yashimiye byimazeyo abitanze mu rugamba rwo kubohora u Rwanda baba ababiburiyemo ubuzima ndetse n’abakiriho na magingo aya.

Umunsi wo gukunda u Rwanda wizihizwa tariki 1 Ukwakira nk’itariki y’amateka akomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu kuko ari bwo ingabo zari iza FPR Inkotanyi zatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda bagamije kurukura mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter Perezida Kagame yifurije abanyarwanda bose umunsi mwiza wo gukunda igihugu anashimira byimazeyo abagize uruhare mu rugamba rwo kubohora u Rwanda ariko yongeraho ko urugamba rugikomeje.

Yagize ati: "Umunsi mwiza wo gukunda igihugu ku Banyarwanda bose. Nshimiye by’umwihariko abatanze ibyabo byose, abapfuye n’abandi bakiriho. Urugamba ruracyakomeje."

Urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye tariki 1 Ukwakira 1990. Ni urugamba rwamaze imyaka ikabakaba ine kuko rwasojwe tariki 4 Nyakanga 1994 ari na bwo ingabo zari iza FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ku itariki 19 Nyakanga 1994 ni bwo hashyizweho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo