Kwamamaza

Politiki

Perezida Kagame yagaragaje igisubizo gikwiriye abasuzugura n’abifuriza inabi u Rwanda

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Perezida Kagame yagaragaje igisubizo gikwiriye abasuzugura n’abifuriza inabi u Rwanda

Perezida Kagme yabwiye urubyiruko rw’Inkomezamihigo ko rudakwiye guta umwanya kubasuzugura u Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’urubyiruko mu gusoza itorero "Inkomezamihigo", aho yavuze ko abanyarwanda bakwiye kwibanda ku bibareba bakabikora neza kugira ngo bibabyarire inyungu bakareka gusubizanya n’abivanga mu miyoborere y’u Rwanda

Kuri uyu wa 27 Kamena 2016, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye ibirori byo gusoza itorero ry’Inkomezamihigo rigizwe n’abahagarariye inzego z’urubyiruko ziherutse gutorwa mu gihugu hose zari zimaze iminsi mu itorero ryaberaga mu karere ka Huye.

Muri uyu muhango wabereye kuri Petit stade i Remera, Perezida Kagame yibukije izi ntore ko iki ari cyo gihe cyo guhaguruka bagakorera igihugu bakareka gutakaza igihe basubizanya n’abavuga nabi u Rwanda ndetse n’abarusuzugura.

Yagize ati:"Bariya bandi bahora baza bababwira badutunga agatoki, igisubizo cyacu ntabwo ari ugutongana cyangwa gutukana, igisubizo cyacu ni kimwe ni ugukora ibitubereye byiza. Iyo wowe ureba ikikureba ugashaka kuzuza inshingano yawe ndetse bikagaragara ko utera imbere, ni cyo gisubizo cy’ugusuzugura, uwagututse, n’ukwifuriza inabi. Ntugatakaze imbaraga zawe ujya gusubizanya mu magambo, ujya gutukana gusa wowe kora ibikureba, ubikore neza ubivanemo inyungu, najya kukugarukira azaza ari undi muntu."

Perezida Kagame yakomeje asaba uru rubyiruko gukomeza inzira abanyarwanda bahisemo yo kugera ku cyo bashaka kuba cyo.

Yagize ati: "Abanyarwanda twahisemo inzira ituganisha ku kuba icyo twahisemo kuba cyo, mu mateka yacu hari igihe tutumvikanye ku cyo dushaka kuba cyo, Itorero ridufasha gusesengura no kunononsora ikituranga, tugaheraho tuganira ku ruhare rwacu mu kugera ku byo twifuza, Umuco wacu, ibikorwa byacu ndetse n’icyo duharanira kuba cyo.

Perezida Kagame kandi yababwiye ko kwitwa urubyiruko bijyana no gukora inshingano zitandukanye mu kubaka igihugu.

Yagize ati: "Kwitwa urubyiruko ntibihagije. Bijyana n’inshingano ufitiye igihugu ziyongera uko ukura, kuba urubyiruko bijyana no kwiyubaka mu myumvire no mu bikorwa. Nk’urubyiruko mugomba guhorana inyota yo gushaka kugira umusanzu mutanga mu iterambere ry’igihugu, turashaka urubyiruko ruduha icyizere cy’ejo hazaza heza kuko rwiteguye kuzuza inshingano zarwo."

Yakomeje agira ati:"Ntimugapfushe ubusa amahirwe yo kuba mukiri bato. Mugomba kugira icyo mwiha n’icyo muha igihugu. Kurinda ejo hazaza biva mu kuzuza inshingano zacu neza, buri wese muri twe."

Perezida Kagame yavuze ko abanyarwanda nibakomeza gukora ibyo bashoboye byose bigamije iterambere, ngo nta kabuza bazabigeraho kuko ngo abantu bose Imana yabaremanye ubushobozi bungana.

Itorero Inkomezamihigo rigizwe n’abahagarariye inzego z’urubyiruko ziherutse gutorwa mu ntara zose z’igihugu n’umujyi wa Kigali basaga ibihumbi bibiri (2, 000), bakaba bari bamaze ibyumweru bibiri mu itorero aho batozwaga indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Gashumba Dianne na we yari yitabiriye gusoza itorero ry’inkomezamihigo

Minisitiri w’uburezi Dr. Musafiri Papias Malimba na we yari ahari

Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga na we yasabanye n’urubyiruko rw’Inkomezamihigo


Urubyiruko rwitabiriye iri torero rwari rwishimiye kwakira Perezida Kagame

IBITEKEREZO

  • Niyonsenga Pascal Yanditse:

    Birahebuje Kdi Birashimishije Kuritwe Urubyiruko Kubwinama Zanyakubahwa Peresida Poul Kagame Yatugiriye Rwose Ntawundi Mujyanama Ukenewe Kuritwe Nkawe Murakoze

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza