Kwamamaza

Politiki

Perezida Kagame yasuye uruganda rutunganya ubutare muri Zambia

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Perezida Kagame yasuye uruganda rutunganya ubutare muri Zambia

Perezida Kagame yasuye uruganda rutunganya ubutare n’andi mabuye y’agaciro Universal Mining & Chemical Industries Ltd (UMCIL) , ruherereye mu mujyi wa Lusaka mu gihugu cya Zambia.

Yasuye urwo ruganda kuri uyu wa Kabiri ku munsi wa Kabiri w’uruzinduko yatangiriye muri icyo gihugu guhera kuri uyu wa Mbere.

Uru ruganda Perezida Kagame yasuye rwashinzwe mu mwaka wa 1989, rushingwa na Leta ya Zambia.

Uru ruganda rushinzwe kongerera agaciro no gutunganya amabuye y’agaciro akomoka muri Zambia.Rugamije kandi gufasha igihugu kubyaza umusaruro amabuye y’agaciro ahari ariko atabyazwa umusaruro.

Ubusanzwe Zambia ikura hanze toni z’ubutare butunganyije zisaga 50,000 buri mwaka. Uru ruganda rwitezweho guhaza isoko rya Zambia, nyuma rugasagurira n’amasoko.

Perezida Kagame asobanurirwa imikorere y’uruganda UMCIL

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza