Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Maroc [AMAFOTO]

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 21 Kamena 2016, yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu gihugu cya Maroc, uruzinduko rwari rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ubwo yageraga muri iki gihugu, Perezida Kagame yakiriwe n’abayobozi batandukanye b’iki gihugu, barimo n’umwami w’iki gihugu Mohammed VI, wanamwakiriye ku meza bagasangira ifunguro rya nimugoroba abayisilamu bafata mu gihe cy’ukwezi gutagatifu (Ramadhan) rizwi nka Iftar.

Umukuru w’igihugu kandi yambitswe umudari w’ishimwe w’icyubahiro witiriwe Wissam Al-Mohammadi, umudali yambitswe n’umwami Mohammed VI.

Muri uru ruzinduko kandi Perezida Kagame yabonanye n’abandi bayobozi bakuru b’iki gihugu barimo Minisitiri w’intebe Abdel-Ilah Benkiran, umuyobozi w’umujyi wa Casablanca, Giverineri w’intara ya Nouaceur, ndetse n’abahagarariye ingabo muri iyi ntara.

Umukuru w’igihugu kandi yanabonanye ndetse aganira n’abikorera bo mu mujyi wa Casablanca aho baganiraga ku mahirwe menshi ahari u Rwanda rwabyaza umusaruro. Yanaganiriye kandi n’abikorera biganjemo abanyamabanki, abashinzwe ibikorwa remezo, ubukerarugendo ndetse n’abakora mu bijyanye n’ubuzima aho biyemeje kwigira byinshi ku bucuruzi bw’u Rwanda.

Uru ruzinduko muri iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika rusa n’urusize rukomeje umubano w’ibihugu byombi aho binateganywa ko muri uyu mwaka ibihugu byombi bizafungura ambasade zabyo muri ibi bihugu.


Perezida Kagame yahawe icyubahiro ubwo yasozaga uruzinduko rwe muri Maroc


Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro n’umwami Mohammed VI


Perezida Kagame yasangiye ifunguro n’abayobozi ba Maroc


Perezida Kagame yabonanye n’abikorera muri Maroc

Amafoto: Village Urugwiro

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo