Perezida Kagame yashyize abagore mu ikipe izamufasha kuvugurura AU

1

Perezida Kagame yamaze gutangaza abagore bane bagize ikipe izamufasha gutegura amavugururwa y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) nkuko yari yabisabwe n’inama ya AU yateraniye i Kigali muri Nyakanga.

Mu minsi ishize nibwo hatangajwe abagabo bane bagize iyo kipe aribo Umunya-Guinée-Bissau Dr.Carlos Lopes w’imyaka 56 wahoze ari Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubukungu ya Afurika, Umunyarwanda Donald Kaberuka wahoze ayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere,umunya-Cameroun Acha Leke, n’Umunya-Zimbabwe, Strive Masiyiwa.

Nyuma Perezida Kagame yabajijwe impamvu mu ikipe ye nta bagore bagaragaramo, atangaza ko ikipe itaruzura agishaka abandi bo kumufasha.

Perezida Kagame yongeyemo abandi bantu bane b’abagore nkuko The EastAfrican yabitangaje. Abo ni umunya-Cape Verde Cristina Duarte, Minisitiri w’imari muri icyo gihugu akaba na guverineri wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere.

Perezida Kagame kandi yatoranyije Madamu Amina Mohammed, Minisitiri w’ibidukikije muri Nigeria,umunya-Chad Mahamat Mariam Nour, na Vera Songwe wo muri Cameroun, wakoze muri Banki y’isi guhera mu 1998, muri 2015 aba umuyobozi wa International Finance Corporation mu bihugu by’Iburengerazuba no hagati muri Afurika.

Iri tsinda rifite inshingano zo kwiga ku byavugururwa muri AU haba mu miyoborere n’imikorere, kugira ngo bijyanye n’icyerekezo uwo muryango wihaye cya 2063.Raporo y’iryo tsinda izatangarizwa mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize AU izaba muri Mutarama 2017 muri Ethiopia.

Mahamat Mariam Nour, Chad

Amina Mohammed, Nigeria

Cristina Duarte, Cape Verde

Vera Songwe, Cameroun

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo