Perezida Kagame yasabye bagenzi be gufata amavugurura ya AU nk’amahirwe ya nyuma

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye bagenzi be bayobora ibihugu byibumbiye mu muryango wa Afurika yunze ubumwe guha agaciro ishyirwamubikorwa ry’amavugurura arimo gukorwa muri uwo muryango bakayafata nk’amahirwe ya nyuma aberekeza ku kwigira no kwigenga kwa Afurika

Ibi Perezida Kagame yabitangaje kuri uyu wa 04 Nyakanga 2017 mu nama nama rusange y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, igiye kubera i Addis Ababa muri Ethiopie ku nshuro yayo ya 29.

Perezida Kagame yatangiye ashimira Alpha Conde uyobora Gunea na Idriss Déby Itno Perezida wa Chad bamufashije gukora amavugurura yari yasabwe gukora mu muryango w’ubumwe bwa Afurika ndetse anashimira abakuru b’ibihugu n’abahoze ari bo ku bitekerezo byabo muri ayo mavugurura.

Perezida Kagame yavuze ashimishijwe no kubona abanya-Afurika bafite ubushake n’ubumwe mu kuvugurura imikorere y’umuryango bahuriyemo nk’ibihugu avuga ko byatunguye benshi bibwiraga ko bidashoboka.

Yavuze ko umuntu wese akwiye kubona ko Afurika ikeneye kwigenga no kugira umurongo mwiza igenderaho, bityo avuga ko iyi nzira abayobozi b’ibihugu bya Afurika barimo yo kuvugurura imikorere y’umuryango wa AU abaperezida bakwiye kuyifata nk’amahirwe ya nyuma abasaba gukomeza gutanga ibitekerezo ku mpinduka zikenewe.

Ati: "Iyi nzira y’amavugurura turimo ifite uburyo bwo guhindurwa tuzakomeza kumva buri wese tunatange ibisubizo ku bitekerezo byabo, icy’ingenzi tugomba gushimangira ni ukutemera politiki n’ibikorwa bidushyira mu rungabangabo bidashyigikiye ibyihutirwa ."

Yakomeje avuga igihe kigeze ngo Afurika igire ubwigenge ka ndi yigire kandi akemeza ko iyi nzira yo kuvugurura imikorere y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ikwiye gufatwa nk’amahirwe ya nyuma mu gutuma Afurika yigira.

Ati: "Kwigenga no kwigira kwa Afurika byakomeje kuba ikibazo gihoraho ku mugabane wacu, dukwiye gufata iyi nzira y’amavugurura nk’amahirwe meza ya nyuma kugirango umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ugire imari maze byubahishe abaturage bacu dukorera. Kuba 1/5 cy’abanyamuryango baratangiye gutanga umusanzu wa 0,2% by’amafaranga y’imisoro y’ibyinjira mu gihugu byerekana ko bishoboka.

Ntabwo dushobora gutakaza izi mbaraga zubatswe cyangwa ngo twemere ko iyi myumvire yo kwihutisha ibyihutirwa iyoyoka impinduka ntabwo zigerwaho kugihe cyari giteganyijwe cyane cyane muri Afurika aho dufata amasezerano nkuko dufata igihe."

Perezida Kagame yahawe inshingano zo gutegura umushinga w’amavugururwa akenewe mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika mu nama y’uyu muryango yabereye mu Rwanda mu mwaka ushize.

Kimwe mu bintu bigomba gukemurwa bibangamiye kwigenga no kwigira kwa AU ni uko ingengo y’imari yayo iva mu mahanga kuko ubusanzwe 76% by’ingengo y’imari iva mu mahanga.

Muri uyu mushinga w’amavugurura y’imikorere y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Perezida Kagame yafatanyije n’inzobere mu nzego zitandukanye barimo Dr.Donald Kaberuka wayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Acha Leke, Umuhanga mu bukungu na Rwiyemezamirimo w’Umuherwe akaba n’Umugiraneza w’Umunya-Zimbabwe Strive Masiyiwa ndetse n’Umunya-Guinée-Bissau, Dr.Carlos Lopes wari Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubukungu ya Afurika.

Perezida Kagame kandi mubamufashije harimo abagore aribo Cristina Duarte, wahoze ari Minisitiri ushinzwe Imari n’Igenamigambi muri Cap Vert, Mariam Mahamat Nour, Minisitiri ushinzwe Ubukungu, Igenamigambi ndetse n’Ubutwererane Mpuzamahanga muri Tchad na Vera Songwe, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Banki y’Isi rishinzwe ubukungu muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo hagati na Amina J. Mohammed wabaye Umujyanama udasanzwe w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku bijyanye n’intego z’ikinyagihumbi.

Amafoto ya Perezida Kagame ubwo yakirwaga i Addis Ababa kuri iki cyumweru.

AMAFOTO: Village Urugwiro

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo