Perezida Kagame yakiriye umwami wa Maroc mu Rwanda (Amafoto)

1

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaraye yakiriye umwami wa Morroco Mohammed VI waje mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda

Umwami Muhammed VI yageze mu Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki 18 Ukwakira 2016, yakirwa na Perezida Paul Kagame.

Ahagana saa 10h00 z’ijoro nibwo Perezida Paul Kagame ari kumwe n’abayobozi batandukanye yakiriye umwami Muhamed VI bamuha ikaze mu Rwanda.

Uyu mwami akigera mu Rwanda yahise agirana ibiganiro na Perezida Kagame byabereye mu cyumba cyakirirwamo abashyitsi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere umwami wa Maroc agezemo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba.

Bimwe mu byazinduye umwami wa Maroc harimo kuganira na Leta y’u Rwanda ku bufatanye mu bijyanye n’ingufu, ubukerarugendo ndetse n’ubuhinzi.

Impande zombi kandi zizanaganira ku bigo bibiri by’ishoramari birimo Banki Attijariwafa n’ikigo gikora ibijyanye n’ubwubatsi n’ubukerarugendo muri Maroc kizwi nka Palmeraie Développement, bishobora gutangira gukorera mu Rwanda.

Umwami Mohammed VI aje mu Rwanda nyuma yuko Perezida Paul Kagame na we aherutse kugirira muri Maroc uruzinduko rugamije gutsura umubano kuwa 20 Kamena 2016.

Umwami wa Maroc yatangiriye uruzinduko rwe mu Rwanda akazahava yerekeza Tanzaniya na Etiyopiya.

Dore mu mafoto uko umwami Muhammed VI yakiriwe na Perezida Kagame.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo