Kwamamaza

Politiki

Perezida Kagame yakiriye Malala waciye agahigo kadafitwe n’undi muntu ku Isi

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Perezida Kagame yakiriye  Malala waciye agahigo kadafitwe n’undi muntu ku Isi

Perezida Kagame yakira Malala amuha ikaze mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Malala Yousafzai,ufite agahigo ko kuba yarahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel afite imyaka 17 kubera guharanira amahoro n’uburenganzira bwo kwiga ku bagore bo muri Pakistan no ku Isi muri rusange.

Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2016 ni bwo Perezida Kagame yakiriye Malala Yousafzai waje mu ruzinduko rw’iminsi ine.

Malala ngo aje muri gahunda yo kwizihiriza isabukuru y’ivuka rye mu Rwanda ari nako azakomeza gukora ubukangurambaga ku burenganzira bw’umwana w’umukobwa n’umugore.

Kuri iyi nshuro ngo azibanda cyane ku burenganzira bw’umwana w’umukobwa bwo kwiga kuko ngo abibona nk’inkingi ya mwamba mu iterambere rirambye ry’ibihugu, yatangaje kandi ko intego ye y’ibanze ari uguharanira ko ijwi ry’abana b’abakobwa ryumvikana cyane cyane ab’impunzi.

Mu magambo yavuze nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame yagize ati “Ndi hano muri Afuruka, mu Rwanda. Intego yanjye ni ugushyigikira ko ijwi ry’abana b’abakobwa cyane cyane abari mu nkambi z’impunzi ryumvikana. Nagiye muri Kenya mvugana n’abana, ubu ndi mu Rwanda aho nifuza kuvugana n’ab’impunzi z’Abarundi cyane ko ubu abayobozi ba Afurika bari munama i Kigali. Ndifuza ko by’umwihariko bakwita ku burenganzira mu by’uburezi, ubwo gutanga ibitekerezo no kwishyira ukizana n’ubw’itangazamakuru.”

Malala waje ari kumwe na se biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane asura inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’Abarundi.

Ni mu ruzinduko rw’iminsi ine rugamije ubuvugizi ari kugirira mu nkambi z’impunzi ku mugabane wa Afurika, binyuze mu ntumwa nkuru y’Umuryango w’Abibubye ishinzwe impunzi. Iyi ngo ikaba ari yo mpamvu we ubwe yisabiye gusura inkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, icumbikiye Abarundi basaga ibihumbi 74.

Malala yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel (Prix Nobel) mu mwaka wa 2014, ubwo yari afite imyaka 17 gusa, ahita aca agahigo ko kuba ari we umuntu muto ku Isi uhawe igihembo cy’impirimbanyi z’amahoro. igihembo yari afatanyije n’Umuhinde Kailash Satyarthi.


Madamu Jeannette Kagame na we yishimiye kwakira Malala


Malala n’abamuherekeje bagiranye ibiganiro na Perezida Kagame


Malala afite agahigo ko kuba ari we wahawe Prix Nobel ari umwana ku myaka 17


Malala n’itsinda bazanye bahawe ikaze na Perezida Kagame.


Malala yafatanye ifoto y’urwibutso n’urungano rwe rwamwakiriye mu Rwanda

IBITEKEREZO

  • Nsengimana Innocent Yanditse:

    Mwiriwe ho ngewe nibereye mubutumwa bwamahoro arumirwa ahubwo nabona uko murwanda rwacu twigana twese

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza