Kwamamaza

Politiki

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe i Beijing (Amafoto)

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe i Beijing (Amafoto)

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bamaze kugera mu gihugu cy’u Bushinwa mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriwe i Beijing mu murwa mukuru w’u Bushinwa mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Muri uru ruzinduko Perezida Kagame azabonana na mugenzi we w’u Bushinwa Perezida Xi Jinping baganire byinshi ku mikoranire no kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko ruje nyuma yuko Perezida Kagame akubutse mu nama ya Komisiyo y’umurongo mugari wa interineti yaberaga Hong Kong aho yari kumwe na Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga mu Rwanda Jean Philbert Nsengimana.

Iyi nama ya komisiyo y’umurongo mugari wa interineti yabereye i Hong Kong ku butumire bwa madamu Sun Yafang, umuyobozi mukuru wa sociyete izwi nka Huawei ikora ikanacuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye.

Perezida Kagame yasinye amasezerano y’imikoranire hagati ya Guvrinoma y’u Rwanda n’iyi sosiyete.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi ibiri i Beijing, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kumwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Madame Louise Mushikiwabo.

IBITEKEREZO

  • uwera kasire Yanditse:

    Imana ibarinde

  • uwera kasire Yanditse:

    Imana ibarinde

  • ndayishimiye merci Yanditse:

    imana ibarinde

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza