Kwamamaza

Politiki

Perezida Kagame yageze muri Guinea Conakry mu mavugurura ya AU (Amafoto)

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Perezida Kagame yageze muri Guinea Conakry mu mavugurura ya AU (Amafoto)

Perezida Paul Kagame yageze mu gihugu cya Guinea Conakry aho agiye kuganira na bagenzi be barimo Alpha Condé Perezida wa Guinea, unayoboye Afurika Yunze Ubumwe (AU), Idris Deby wa Tchad, ndetse na Moussa Faki Mahamat , umuyobozi wa Komisiyo ya AU.

Aba bayobozi baraganira ku mavugurura akwiye mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, agamije ubufatanye, iterambere no kwishakamo ibisubizo k’uwo mugabane.

Muri Nyakanga umwaka ushize mu nama ya AU yabereye mu Rwanda, Perezida Kagame yashinzwe na bagenzi be ba Afurika gukora amavugurura akwiriye kugirango uwo muryango uterwa inkunga ku kigero kiri hejuru ya 50 % uzashobore kwihaza udakomeje gutega amaboko abanyamahanga.

Muri Mutarama uyu mwaka nyuma yo kubifashwamo n’inzobere mu ngeri zitandukanye muri Afurika, yagejeje ku bakuru b’ibihugu bya Afurika bagize AU, raporo y’amavugurura akenewe muri uwo muryango ndetse iyo raporo irashimwa.

Amafoto:Perezidansi

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza