Perezida Kagame yageze mu gihugu cya Maroc [AMAFOTO]

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari mu gihugu cya Maroc aho yagiye mu ruzinduko rw’akazi rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yagiye muri iki gihugu cya Maroc ku butumire bw’Umwami wa Maroc Mohammed VI.

Akigera ku kibuga cy’indege, Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu cyo muri Afurika y’amajyaruguru, Abdel-Ilah Benkirane.

Bimwe mu bishobora kugaragaza umubano mwiza hagati y’ibi bihugu byombi, ni Ambasade zigiye gufungurwa ku mpande zombi.

Kimwe mu byatumye Perezida Kagame atumirwa n’umwami Mohammed VI, ngo ni uko yagize uruhare rukomeye mu guhagarika Jenoside, ndetse akaba yaranafashije abanyarwanda kongera kwiyunga.

Mu Ugushyingo 2015 mu nama yabereye muri Maroc yahuje abakuru b’Ibihugu na za guverinoma baganira ku bibazo byugarije Isi, Perezida Kagame yahawe igihembo nk’umukuru w’igihugu muri Afurika wateje imbere Demukalasi n’amahoro ndetse no kuba yarabashije kugarura icyizere mu Banyarwanda.


Perezida yakirwa ku kibuga cy’indege muri Maroc


Perezida yakirwa na Minisitiri Louise Mushikiwabo ku kibuga cy’indege muri Maroc


Perezida Kagame yakiranywe ifunguro


Perezida Kagame aganira n’abayobozi muri Maroc

Amafoto: Village Urugwiro

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo