Perezida Kagame na Perezida wa Isiraheli baganiriye ku mahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda uri mu ruzinduka rw’akazi mu gihugu cya Isiraheli yaganiriye na Perezida w’iki gihugu Reuven Rivlin na Minisitiri w’Intebe wacyo Benjamin Netanyahu abashishikariza kuza gushora imari mu Rwanda.

Kuri iki cyumweru nibwo Perezida Kagame yageze muri Isiraheli ari kumwe n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri rugamije ahanini gushimangira umubano u Rwanda rusanzwe rufitanye n’iki gihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Nyakanga 2017 nibwo umukuru w’igihugu Paul Kagame yabashije guhura n Perezida w’iki gihugu Reuven Rivlin na Minisitiri w’Intebe wacyo Benjamin Netanyahu baganira ku mubano w’ibihugu byombi.

Perezida Kagame yashimiye aba bayobozi ku bushake bafite bwo gushimangira no kwagura umubano ibihugu byombi bifitanye maze abahamagarira gushora imari mu Rwanda kuko amarembo yarwo ahora afunguriwe abashoramari.

Perezida Kagame yagize ati: “U Rwanda rufunguye amarembo ku ishoramari kandi twiteguye kwakira itsinda ry’abikorera baturutse muri Isiraheli inshuro nyinshi, twiteguye kwagura imikoranire na Isiraheli ku mbogamizi duhuriyeho n’ibyo duhujeho inyungu.”

Perezida Kagame kandi yashimiye iki gihugu kuba gikomeza gushyira imbaraga mu mubano n’ibihugu byo muri Afurika avuga ko ari ibintu by’agaciro cyane.

Ati: “Isiraheli ikomeje kugaragaz aubushake bwayo bwo gukorana na Afurika ndabashimira guha agaciro uwo mubano udasanzwe uhuza ibihugu byombi.”

Umubano w’u Rwanda na Isiraheli watangiye nyuma gato yuko u Rwanda rubona ubwigenge mu 1962 ariko uza gukomwa mu nkokora mu 1973. Mu 1994, uyu mubano wongeye kuzahurwa ndetse u Rwanda rwohereza ambasaderi muri iki gihugu ariko nyuma ambasade iza gufungwa nyuma y’imyaka itandatu ku mpamvu z’ubushobozi buke.

Ambasade yongeye gufungurwa muri 2015 ndetse u Rwanda rwoherezayo Col. Joseph Rutabana ngo arubere ambasaderi muri iki gihugu ari na we ukiruhagarariye yo na magingo aya.


Perezida Kagame yashishikarije abanya-Isiraheli gushora imari yabo mu Rwanda

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo