Kwamamaza

Politiki

Perezida Kagame na Kabila bemeranyijwe kurandura FDLR no guteza imbere ubucuruzi

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Perezida Kagame na Kabila bemeranyijwe kurandura FDLR no guteza imbere ubucuruzi

Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kanama 2016, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mugenzi we wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) wari uri mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe bagirana ibiganiro birambuye bigamije gushimangira umubano ibihugu byombi bifitanye ariko by’umwihariko bibanda ku birebana n’umutekano n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Aba bayobozi ku mpande zombi bahuriye mu mujyi wa Rubavu mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba, aho bari baherekejwe n’abandi bayobozi bakomeye ku mpande zombi.

Ku ruhande rw’u Rwanda Perezida Paul Kagame yari aherekejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni ndetse n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Kamayirese Germaine.

Ku ruhande rwa DRC Perezida Kabila yari aherekejwe na Minisitiri w’ubutabera Alexis Tambwe Mwamba, Minisitiri w’ingabo Atama Tabe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya Mine Martin Kabwelulu.

Impande zombi zaganiriye ku ngingo zitandukanye zigamije gukomeza kunoza umubano w’ibihugu byombi ariko by’umwihariko bagarutse cyane ku bucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse n’urwego rw’ingufu (z’amashanyarazi) aho bibanze cyane ku kubyaza umusaruro gaze metane iboneka mu kiyaga cya Kivu bakaba bemeranyijwe ko abatekinisiye bahuriweho bazatangira kuyitunganya mbere y’impera z’uku kwezi kwa Kanama 2016.

U Rwanda rwatangiye kubyaza umusaruro gaze metane (Gaz Methane) binyuze mu mushinga wa KivuWatt watangiye gutanga amashanyarazi mu Ukuboza 2015.

Kugeza ubu ukaba utanga megawatt 26, biteganyijwe ko muri 2020 uzaba utanga megawatt 100.

Ku ruhande rwa RDC ntabwo Gaz Methane iratangira kubyazwa umusaruro.

Ku bijyanye n’ubufatanye mu by’umutekano, impande zombi zashimangiye ko zizakomeza gufatanya mu kurandura burundu intagondwa zirwanya Leta zombi ndetse banashimangira akamaro ko gufata ingamba zikarishye mu guhererekanya inzego z’ubutasi.

Abarwanyi bibumbiye mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR wagarutsweho baganira ku buryo bwo kuwurandura burundu.

RDC imaze iminsi igaragariza u Rwanda ubushake bwo guhashya FDLR, kuko ingabo zayo ziherutse gufatanya n’iz’Umuryango w’Abibumbye (Monusco) mu kurwanya uyu mutwe n’ubwo zitabashije kuwurandura nk’uko zari zabyiyemeje.

Abayobozi ku mpande zombi kandi banaboneyeho umwanya wo kwishimira imirimo myiza ya komisiyo ihuriweho n’u Rwanda, RDC na Uganda mu kugenzura pariki nkuru y’ibirunga ndetse n’imirimo ntagereranwa ikorwa n’impande zombi mu kurinda imipaka ihuza u Rwanda na Kongo (DRC).

Aba bakuru b’ibihugu kandi banishimiye umubano ibihugu byombi bifitanye ushingiye kuri dipolomasi (diplomacie)


Abayobozi ku mpande zombi mu biganiro


Perezida Kagame na Kabila bakoranye mu biganza bishimira ibiganiro bagiranye


Abayobozi ku mpande zombi bafashe umwanya barasangira


Nyuma y’ibiganiro abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda baherekeje abo muri DRC

Kanda hano urebe inkuru yabanje n’amafoto y’uru ruzinduko: http://www.makuruki.rw/POLITIKE-Y-U-RWANDA/article/Perezida-Kagame-arahurira-na-Perezida-Joseph-Kabila-i-Rubavu

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza