Kwamamaza

Politiki

Perezida Kagame na Kabila banejejwe n’ifatwa ry’umurwanyi w’intarumikwa wa FDLR

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Perezida Kagame na Kabila banejejwe n’ifatwa ry’umurwanyi w’intarumikwa wa FDLR

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter Guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru, Julien Paluku akaba n’umwe mu bakurikiranye ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na Perezida Joseph Kabila yatangaje ko banejejwe cyane n’ifatwa rya Maj. Nsabimana Fidele wari usanzwe akuriye itsinda ry’abasirikare barinda Gen. Sylvestre Mudacumura, umuyobozi mukuru wa FDLR

Mu biganiro byahuje Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Perezida Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), bagarutse cyane ku ngingo y’umutekano ushingiye ku kurandura burundu umutwe w’abarwanyi wa FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro yihishe mu mashyamba ya Kongo.

Umutwe w’abarwanyi wa FDLR ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro uhangayikishije impande zombi (u Rwanda na Kongo) ku bijyanye n’umutekano dore ko hagiye hakorwa byinshi mu rwego rwo kuwurandura ariko kugeza nubu ukaba umaze imyaka isaga 20 ukidegembya muri Kongo.

Nyuma y’ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu byombi bakiyemeza kurandura FDLR, kuri ubu ngo banejejwe n’ifatwa rya Maj. Nsabimana Fidele wari usanzwe ukuriye itsinda ry’abasirikare barinda Gen. Mudacumura, umuyobozi mukuru wa FDLR.

Perezida Kabila mu magambo yavuze kuri uyu wa 12 Kanama ubwo yaganiraga na Perezida Kagame, yavuze ko hari ibikorwa birimo gukorwa mu rwego rwo guhangana n’uyu mutwe w’abarwanyi.

Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru Julien Paluku mu butumwa bwe yatangaje ko uyu muyobozi yafashwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Radio Okapi ivuga ko uyu Nsabimana yafashwe ku wa kane tariki 11 Kanama 2016, afatiwe muri Kiyeye – Rutshuru, akaba yareretswe itangazamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 12 Kanama 2016 i Goma ni ukuvuga umunsi abakuru b’ibihugu byombi bagiranyeho ibiganiro.

Mu minsi ishize Umuyobozi ushinzwe politiki n’igenamigambi muri Minisiteri y’ingabo mu Rwanda, Brig. Gen. Ferdinand Safari, yabwiye ikinyamakuru The East African ko inama Mpuzamahanga yiga ku Biyaga Bigari (ICGLR) yakoze inama nyinshi ndetse ikagaragaza gahunda nziza zo kurandura burundu umutwe wa FDLR, ariko byose bikaba byaraheze mu mpapuro gusa nta bikorwa.

Brig. Gen Safari yagize ati: "ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Kongo byatangiye neza ndetse binatuma M23 iranduka burundu, ibi byagombaga gukurikirana no kurandura FDLR na ADF ariko imigambi yaheze mu mpapuro gusa"

Icyo gihe Brig. Gen Safari yakomeje avuga ko niba hatagize impinduka ziba mu kurwanya izi nyeshyamba ngo u Rwanda rushobora kuzakora ibikorwa nk’ibyo muri 2009 byiswe “Umoja Wetu” rwafatanyijemo n’igisirikare cya Congo bigasiga biciye intege umutwe wa FDLR ku kigero cya 70% mu kwezi kumwe gusa.

Ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu byombi ni igihamya cy’ubufatanye n’ubushake ibi bihugu bifite mu kurandura uyu mutwe w’abarwanyi.


Ubutumwa Julien Paluku yanyujije kuri twitter nyuma y’ifatwa rya Maj. Nsabimana Fidele

Ugenekereje mu kinyarwanda ubu butumwa buragira buti:“Abakuru b’ibihugu bombi bishimiye ifatwa rya Nsabimana Fidele wafashwe n’ingabo za FARDC, wari ushinzwe umutekano wa Mudacumura (FDLR)”

IBITEKEREZO

  • safetynsengimana Yanditse:

    nabandi ni bafatwe tubone amahoro

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza